Aba bashoferi bavuga ko akazi bakora kagira uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage muri rusange, ariko abagakora bakaba batitabwaho uko bikwiriye.
Nyamara ariko aba bashoferi bavuga ko bahura n’ingorane zitandukanye haba mu gihe bari mu kazi cyangwa nyuma yo kukavamo, ariko ntihagire uburyo bafashwa bwo kubivamo.
Ishimwe Florence, amaze imyaka itatu atwara ikamyo nini yambukiranya imipaka. Avuga ko kuva yatangira aka kazi yagiye ahura n’ibibazo mu nzira birimo kwakwa ruswa na Polisi zo mu bihugu agendamo, kwibwa imizigo aba apakiye kandi akaba ari we uyishyuzwa n’ibindi.
Ishimwe yongeraho ko kuri ibi bibazo hiyongeraho gukora nta masezerano y’akazi, guhembwa umushahara muto kandi na wo akawuhabwa mu ntoki, kudatangirwa ubwishingizi bw’ubuzima, kudateganyirizwa iza bukuru ndetse n’ibindi.
Aba bashoferi basaba Sendika ibahagarariye kubakorera ubuvugizi, nibura bimwe mu bibazo by’ingenzi bahura na byo muri aka kazi bigakemuka.
Ishimwe ati “Bayobozi bacu ba sendika (ACPLRWA), ndabasabye mutuvuganire ku bakoresha bacu, baduhe agaciro tugomba nk’abakozi babo”.
Kimwe mu bindi bibazo aba bashoferi bavuga ko bibangamiye imikorere yabo, harimo kuba abakoresha babo babagenera amafaranga makeya yitwa ay’urugendo bita ‘mileage’.
Bavuga ko ayo mafaranga angana n’amadolari ya Amerika 20 abarwa ku munsi, uhereye igihe umushoferi afashe urugendo rujya mu7gihugu runaka, ariko akaba ari make cyane ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko.
Ikindi ngo ni uko iyo bibaye ngombwa ko umushoferi arenza iminsi yari iteganyijwe bitewe n’impamvu zitandukanye kandi atagizemo uruhare, umukoresha atamwongera amafaranga, ari ho bamwe bahura n’igihombo ndetse bakabaho nabi mu bihugu by’amahanga aho baba bagiye gushaka imizigo.
Ishimwe ati “Mileage ni ikibazo. Iyo umushoferi w’ikamyo yahabwaga mu 1994, ni yo umushoferi wa none agihabwa, kandi nawe urabyumva imibereho. Ibiribwa byarazamutse, ubuzima burahenze, kandi ibyo ntibabitekerezaho”.
Noel Nkurikiye na we umaze imyaka irindwi atwara ikamyo yambukiranya imipaka, na we asanga hari byinshi bikwiye guhinduka mu mikorere yabo, kugira ngo aka kazi karusheho kubateza imbere.
Nkurikiye avuga ko hari igihe imodoka ihura n’ikibazo mu muhanda kandi kidaturutse ku mushoferi, ariko akaba ari we usabwa kugikemura.
Ati “Ikibazo uhuye na cyo mu muhanda n’iyo cyaba ari icy’imodoka, ni wowe ubwawe ucyikemurira nk’umushoferi. Urugero niba ipine imwe itobotse, iyo ubimenyesheje umukoresha, akubaza impamvu atatobotse yose kandi yaragiriyeho rimwe, akagusaba kuba ari wowe uryishyura”.
Kuri ibi bibazo byose, Rutaremara Antime, umushoferi akaba n’Umuyobozi wungirije wa Sendika y’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka (ACPLRWA), avuga ko na bo basanzwe babizi ko muri aka kazi harimo ibibazo, kandi ko bakomeza kuganira n’inzego bireba ngo bikemuke.
Agira ati “Turakomeza tuganire n’abakoresha nka Sendika, tuganire n’urwego rubakuriye ari rwo Rugaga rw’Abikorera (PSF), turebe uburyo ibi bibazo byakemuka byose”.
N’ubwo aba bashoferi bavuga ibi ariko, banavuga ko muri aka kazi hari byinshi byari bibangamiye imikorere, ubu bikaba byarakemutse.
Muri byo harimo nk’iminzane myishi banyuragaho mu nzira, ubu ikaba yaragabanutse, inshuro nyinshi bahagarikwaga n’inzego za Polisi yo mu muhanda na zo zagabanutse ndetse n’ibindi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 23, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye Itsinda ry’Ingabo zibabarizwa muri Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka (Rwanbatt-1), ndetse n’abarwanira mu kirere (RAU), aho bacunga umutekano bifashishije indege. Ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri ahitwa Tomping mu […]
Post comments (0)