Ubuyobozi bw’ikigega RNIT Iterambere Fund buratangaza ko mu mwaka wa 2022 inyungu yiyongereye kugera kuri 11.42% ivuye kuri 11.22% yariho mu mwaka wa 2021.
Umwaka wa 2022 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubukangurambaga hafi mu Gihugu hose, binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’imyidagaduro n’imikino mu kwamamaza ibikorwa by’iki kigega, aho umusaruro wavuyemo wagaragariye mu bwiyongere bw’abizigimira haba ku giti cyabo cyangwa abanyura mu bimina.
Ni ibikorwa byatumye ugereranyije n’umwaka wa 2021 ubwizigame bwiyongera kugera hafi kuri miliyari 10, kuko bwavuye kuri miliyari 18 bukagera kuri miliyari 28, hanasubizwa amafaranga bene yo agera kuri miliyari 4.
Kimwe mu bikorwa iki kigega cyishimira ko byagezweho mu mwaka wa 2022 harimo amafaranga y’inyungu yabonetse agera kuri miliyari 2.3, avuye kuri miriyari 1.9 yari yabonetse mu mwaka wa 2021.
Bamwe mu rubyiruko rw’abanyamuryango ba RNIT Iterambere Fund, bavuga ko nubwo urubyiruko akenshi rudakunda kugira umuco wo kwizigamira kubera ko baba bafite amafaranga make, ikigega RNIT Iterambere Fund kiborohereza kuzigama amafaranga ajyanye n’ubushobozi bwabo kandi bakabona inyungu, ku buryo byabaremyemo umuco wo kwizigamira.
Innocent Nshuti ni umwe muri abo banyamuryango. Avuga ko kwizigamira mu kigega RNIT Iterambere Fund byamufashije guhinduka mu mitekerereze.
Ati “Ikintu bimaze kumpinduraho ni mu mitekerereze cyane ukagira uwo muco wo kubika, ku buryo nsigaye numva ko mbere yo kugira ikindi kintu nkora, nsigaye numva ko nshaka kubika mbere na mbere, numva ko nagabanya amafaranga nkoresha nkongera ayo mbitsa, ni ikintu gifatika bimaze kumpindura mu mitekerereze”.
Diane Uwimana ukiri mu mashuri yisumbuye, avuga ko nk’urubyiruko bagomba gutekereza neza ko ubuzima bwabo ari ingenzi bakabuteganyiriza hakiri kare.
Umuyobozi w’Inama y’abahagarariye abanyamigabane mu kigega RNIT Iterambere Fund, Dr. Joseph Nzabonikuza, avuga ko kuba inyungu irimo kugenda izamuka bivuze ikintu gikomeye cyane ku banyamuryango.
Ati “Bivuze ikintu gikomeye cyane kuko iri shoramari rikomatanyije risaba ko amafaranga uko aba menshi ni na ko amahirwe yo kubona inyungu nyinshi bishoboka, kubera ko aya mafaranga dushyira hamwe buri muntu ku giti cye ashora mu mpapuro mpeshwamwenda za Leta, ni byo twahisemo kugira ngo abantu bafite amikoro aciriritse bifatanye n’abafite amafaranga menshi bityo ashorwe ari menshi, ariko byumvikane ko wa wundi ufite menshi n’ufite make inyungu ni imwe kuko 11.42% ni inyungu twese tubona uko waba ungana kose”.
Ubwo abanyamuryango bahuraga ku nshuro ya kane n’ubuyobozi bw’iki kigega kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, hagamijwe kugira ngo bagaragarizwe ibyagezweho mu mwaka ushize, umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Jonathan S. Gatera, yavuze ko kuba ikoranabuhanga bakoresha ryaravuguruwe bizarushaho korohereza abanyamuryango.
Yagize ati “Ubu ibintu byose byarorohejwe kandi biri mu Kinyarwanda no mu Cyongereza, twizera ko abantu benshi babyumva, byoroheje uburyo bwo kwiyandikisha, kwinjira, gusaba serivisi y’amafaranga, uburyo bwo kuba wahererekanya umutungo wawe mu kigega ukawuha undi, ibyo byose ni ibintu byazanywe n’iryo koranabuhanga bitariho”.
Mu rwego rwo gukomeza korohereza abanyamuryango ubuyobozi bwa RNIT Iterambere Fund buvuga ko harimo gutekerezwa uburyo abari muri Diaspora bashobora kwizigamira bakoresheje amafaranga y’amahanga kubera ko kuba bitarashoboka ari kimwe mu bikoma mu nkokora ubwitabire bwabo, kuko kugeza ubu abanyamuryango ari 27 gusa.
Mu mwaka ushize ikigega RNIT Iterambere Fund cyungutse abanyamuryango bashya ibihumbi bitanu (5000).
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, riravuga ko bwana Antoine Mutsinzi yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, asimbuye Madamu Solange Umutesi wari muri izo nshinmgano. Iri tangazo rikomeza rivuga ko Madamu Ann Monique Huss agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’ako Karere. Ni impinduka zikozwe hashingiwe ku biteganywa n’itegeko no 22 ryo mu 2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa […]
Post comments (0)