Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakuyeho itangwa ry’isakaramentu rya Batisimu ku munsi mukuru wa Pasika, kuko izizihizwa Abanyarwanda bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangarije abakristu uko bazahimbaza Pasika y’uyu mwaka, izahurirana n’igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro, Antoine Cardinal Kambanda, Abepiskopi bahaye Abakristu Gatolika gahunda izagenderwaho, mu guhimbaza inyabutatu ya Pasika ari yo uwa Kane mutagatifu, uwa Gatanu Mutagatifu, uwa Gatandatu Mutagatifu na Pasika ubwayo.
Ku wa Gatanu Mutagatifu uzahurirana na Tariki 7 Mata, ari na wo munsi wo gutangira Icyunamo. Mu gitondo abakristu bazitabira ibikorwa byo kwibuka biteganyijwe kuri uwo munsi. Nyuma ya saa sita, ku isaha ya saa cyenda hazabaho umuhimbazo w’ububabare bwa Nyagasani Yezu.
Ku wa Gatandatu Mutagatifu, mu gitaramo cya Pasika ndetse no kuri Pasika ubwayo, abakristu barasabwa kuzahimbaza Pasika ariko birinda ibikorwa bijyanye no kwishimisha, binyuranyije n’imyitwarire iranga igihe cy’icyunamo. Kubera iyi mpamvu, Abepiskopi baboneyeho kumenyesha abakristu ko nta sakaramentu rya Batisimu rizatangwa nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Muri iri tangazo kandi Abepiskopi basaba abakristu kuzahimbaza barushaho kuzirikana ukwizera, ari nako gutanga imbaraga mu bihe bikomeye by’akababaro n’agahinda. Basaba kandi abakristu kuba hafi abihebye n’abigunze ngo baronke ukwizera ubugingo bw’iteka.
Pasika y’uyu mwaka izaba tariki 9 Mata 2023, naho icyunamo kikazatangira Tariki 7 Mata nk’uko bisanzwe. Abakristu bakaba basabwa kwitwararika no guhimbaza Pasika basenga basabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi basaba ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Post comments (0)