Inkuru Nyamukuru

Solange Umutesi wayoboraga akarere ka Kicukiro yakuwe ku buyobozi

todayMarch 31, 2023

Background
share close

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, riravuga ko bwana Antoine Mutsinzi yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, asimbuye Madamu Solange Umutesi wari muri izo nshinmgano.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Madamu Ann Monique Huss agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’ako Karere. Ni impinduka zikozwe hashingiwe ku biteganywa n’itegeko no 22 ryo mu 2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali cyane mu ngingo yaryo ya 40.

Perezida Paul Kagame yari aherutse kunenga uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, kubera ko nta cyo bakoze ku nzu yabonye imaze igihe yubakwa mu Karere ka Kicukiro itwikirijwe ibintu bifite umwanda, hakaba hari hashize amezi ane yarabasabye gukurikirana ikibazo iyo nzu ifite, ariko bikaza kugaragara ko batabikoze.

Ibi yabigarutseho ku wa 28 Werurwe 2023 ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi b’Utugari bahawe izina rya ba Rushingwangerero, aho yagaye aba bayobozi kutubahiriza ibyo yabasabye gukurikirana kuri iyo nyubako.

Umutesi Solange mu 2020 nibwo yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro nyuma y’amavugurura mu turere tugize Umujyi wa Kigali yatumye twamburwa ubuzima gatozi hagamijwe kunoza imiyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo rigamije iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Mutsinzi Antoine wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Kicukiro yabaye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ndetse kuri ubu yari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rulindo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tunizia: Ibitaro byabuze ubushobozi bwo kwakira imirambo y’abimukira bagwa mu mazi

Inzego z'ubuzima muri Tuniziya zatangaje ko uburuhukiro bujyanwamo abitabye Imana mu mujyi wa Sfax butagifite ubushobozi bwo kwakira imirambo kubera imibare ikomeje kwiyongera y'abimukira bari kubura ubuzima barohamye mu mazi. Abo bimukira bakomeje kuburira ubuzima mu mazi baba bari mu mato abajanye mu gihugu cy’u Butaliyani mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Sfax ni ko gace gafatwa nk'ingenzi ari naho abimukira buririra amato mu buryo bwa magendu. Umuyobozi ushinzwe ubuzima ku rwego […]

todayMarch 31, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%