Inkuru Nyamukuru

Sudan: Abantu 14 bagwiriwe n’ikirombe

todayMarch 31, 2023

Background
share close

Muri Sudani, abakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro 14 bahitanywe n’ikirombe cyabaguye hejuru.

Uretse abo bahasize ubuzima, umuyobozi mukuru muri sosiyete ya leta ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Sudanese Mineral Resources Company, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko hari n’abandi bantu barenga 20 bakomeretse.

Uyu muyobozi, Moataz Hajj Nour, yavuze ko kuri uyu wa Kane ushize, igice kimwe cy’umusozi cyaridutse, hafi y’ikirombe cya al Jabal al Ahmar, giherereye mu bilometero 70, uvuye mu mujyi wa Wadi Halfa, kigateza iyo mpanuka.

Ababyiboneye n’amaso bavuganye n’ibiro ntaramakuru bya Sudani, bavuze ko abakozi barimo gucukura zahabu, bakoresha ibimashini bikomeye, byatumye ikirombe kiriduka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Raporo y’abaganga ku burwayi bwa Kabuga Félicien bwo kwibagirwa irashidikanywaho

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwo ku wa 30 Werurwe 2023, ryakomeje humvwa imyanzuro y’impande zombi ari zo Ubushinjacyaha n’ubwunganizi, ku bisobanuro bya raporo y’inzobere z’abaganga zakurikiranye ubuzima bwa Kabuga. Kabuga Félicien Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yakozwe n’inzobere eshatu z’abaganga bo mu buzima bwo mu mutwe barimo Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras ari na […]

todayMarch 31, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%