Inkuru Nyamukuru

Tunizia: Ibitaro byabuze ubushobozi bwo kwakira imirambo y’abimukira bagwa mu mazi

todayMarch 31, 2023

Background
share close

Inzego z’ubuzima muri Tuniziya zatangaje ko uburuhukiro bujyanwamo abitabye Imana mu mujyi wa Sfax butagifite ubushobozi bwo kwakira imirambo kubera imibare ikomeje kwiyongera y’abimukira bari kubura ubuzima barohamye mu mazi.

Abo bimukira bakomeje kuburira ubuzima mu mazi baba bari mu mato abajanye mu gihugu cy’u Butaliyani mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sfax ni ko gace gafatwa nk’ingenzi ari naho abimukira buririra amato mu buryo bwa magendu.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima ku rwego rw’intara yavuze ko ibyumba biruhukirizwamo abitabye Imana ku bitaro binini kurusha ibindi muri uwo mujyi ubu bimaze kubura ubushobozi bwo kwakira imirambo.

Mu byumweru bike bishize imibare y’abantu barimo n’imiryango bagerageza kwambuka amazi baturutse muri Tuniziya ikomeje kwiyongera cyane.

Mu cyumweru gishize cyonyine, abantu babarirwa muri za mirongo barohamye mu mazi ubwo ubwato barimo bwibiraga bagerageza kwambuka ngo bajye mu Butaliyani.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yibukije Minisitiri Utumatwishima kwita ku muco w’abakiri bato

Mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’urubyiruko Dr Abdallah Utumatwishima wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2023 Perezida Paul Kagame yamusabye kwita ku muco w’abakiri bato kuko uburere ari ryo shingiro rya byose. Minisitiri mushya w’urubyiruko, Abdallah UTUMATWISHIMA Pereida Kagame yabwiye Mininisitiri w’urubyiruko ko inshingano agiyemo zo gufasha igihugu kuyobora urubyiruko ko ari inshingano ziremereye cyane kuko urubyiruko ari rwo hazaza hejo h’u Rwanda. Ati […]

todayMarch 31, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%