Inkuru Nyamukuru

Papa Fransisiko yasomye Misa ya Mashami avuye mu Bitaro

todayApril 3, 2023

Background
share close

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Fransisiko, ku cyumweru yasomye misa y’umunsi wa mashami i Vatikani nyuma y’uko asezerewe mu bitaro aho yavurirwaga uburwayi bwo mu bihaha.

Muri iyi misa, Papa Fransisko yasabye abatuye isi kwita ku bakene n’abanyantege nke.

Abantu babarirwa mu bihumbi bazunguzaga amashami y’imizabibu mu gihe Papa Fransisiko yabanyuragaho yicaye mu modoka y’umweru ifunguye hejuru ubwo yari yerekeje mu rubuga rwitiriwe mutagatifu Petero mbere y’uko atangira gusoma misa yamaze amasaha abiri.

Yambaye ibishura bitukura, yavugaga mu ijwi rituje ariko ryumvikana neza abwira abantu babarirwa mu bihumbi 60 bari bahateraniye nkuko byemezwa n’inzego za polisi. Mu gihe cyose cya misa, yavugaga yicaye, keretse gusa igihe cyo gusoza misa atanga umugisha ku bayitabiriye.

Yashimiye imbaga y’abantu bari bahateraniye avuga ko bamusengeye cyane cyane mu minsi ishize. Aho yasaga n’uvuga ku burwayi amaranye iminsi, nk’uko VOA ibitangaza.

Papa Fransisiko w’imyaka 86 yajyanywe mu bitaro byitwa Gemelli biri i Roma ku wa gatatu avuga ko afite ikibazo cyo kudahumeka neza ariko yahise akira nyuma yo guhabwa imiti yo mu bwoko bwa Antibiotike.

Vatikani yavuze ko azakomeza kugira uruhare mu bikorwa bya Pasika muri iki cyumweru, ari na cyo kirangwamo ibikorwa byinshi ukurikije ingengabihe ya kiliziya Gatulika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Uncategorized

Perezida Kagame yashimye ubwitange bw’Inkotanyi zamaze imyaka ibiri zidahembwa

Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Ashima ubwitange bw’Ingabo z’Inkotanyi nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu bwatumye bamara imyaka ibiri badahembwa kuko nta mikoro Igihugu cyari gifite. \ Perezida Kagame avuga ko Ingabo za RPF zarwanye imyaka ine ku rugamba, zidahembwa, zamara no kubohora Igihugu zikamara indi ibiri zidahembwa, ahubwo zitunzwe n’imfashanyo z’imiryango itabara imbabare. Nyuma y’imyaka ibiri ubushobozi buke bwari bumaze kuboneka, Igihugu gitangiye guhemba ba basirikare […]

todayApril 3, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%