Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango RPF Inkotanyi

todayApril 3, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi mu matora yabereye muri kongere ya 16 y’uyu muryango.

Paul Kagame yatorewe kuba Chairman wa FPR Inkotanyi

Mu matora yabaye ku cyumweru tariki 2 Mata 2023, Perezida Paul Kagame yatowe ku bwiganze bw’amajwi 99.8% atsinze Sheikh Abdul Karim Harerimana nawe wari wiyamamaje kuri uwo mwanya.

Ku mwanya wa Visi Chairman, hatowe Hon. Uwimana Consolée n’amajwi 92.7% asimbuye kuri uwo mwanya Dr. Bazivamo Christophe wari uwumazeho imyaka 21.

Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hatowe Amb. Gasamagera Wellars ku majwi 90.3% asimbura François Ngarambe.

Muri iyi manda y’imyaka 5 iri imbere aba bayobozi batatu bashya b’Umuryango RPF Inkotanyi bazafatanya na ba komiseri ku rwego rw’igihugu nabo batorewe muri aya matora.

Uwimana Consolée ni we watowe nka Chairperson wungirije wa FPR Inkotanyi
Gasamagera Wellars yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudan: Abantu 14 bagwiriwe n’ikirombe

Muri Sudani, abakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro 14 bahitanywe n’ikirombe cyabaguye hejuru. Uretse abo bahasize ubuzima, umuyobozi mukuru muri sosiyete ya leta ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Sudanese Mineral Resources Company, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko hari n’abandi bantu barenga 20 bakomeretse. Uyu muyobozi, Moataz Hajj Nour, yavuze ko kuri uyu wa Kane ushize, igice kimwe cy’umusozi cyaridutse, hafi y’ikirombe cya al Jabal al Ahmar, giherereye mu bilometero 70, uvuye […]

todayMarch 31, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%