Perezida wa Kenya, Dr William Ruto wari umaze iminsi ibiri mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata yahuye n’Abanya-Kenya batuye mu Rwanda bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’imibereho yabo mu Rwanda.
Perezida Ruto yabashimiye uburyo bakomeje gukora ibikorwa by’indashyikirwa bagahagararira igihugu cyabo neza mu mahanga, yongera kubibutsa ko kandi ibyo bakora batabikorera imiryago yabo gusa ahubwo ko bagomba kuzirikana ko babikorera n’ igihugu cyabo.
Yagize ati “Ndabashimira mwebwe mwese mwabashije gushaka uburyo bw’imibereho mu mahanga ndetse no gukomeza gutuma igihugu cyacu kimenyekana muri aya mahanga ya kure, nagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku mugoroba gusa ndifuza kubabwira ko mwihesheje agaciro, Perezeda w’u Rwanda arabashimira ku mirimo idasanzwe murimo gukora muri iki gihugu.”
Perezida Ruto, yakomeje avuga ko bagaragaje neza ko ari abambasaderi beza b’igihugu cyabo aho baba baherereye hose ku isi, ndetse ko yifuza kubasaba ko bazirika ko ibyo bakora batabyikorera ubwabo ahubwo bagomba kwibuka ko babikorera igihugu cyabo.
Yavuze kandi ko ari abafatanyabikorwa bakomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu mafaranga bohereza mu gihugu. Ndetse ko ari aba ambasaderi b’impano n’umuco w’abanya-Kenya.
Perezida Ruto yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, akaba yarusoje kuri uyu wa Gatatu, aho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yaherekejwe na Perezida Kagame.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida wa Kenya William Ruto, ari kumwe na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2023, basuye ishuri rikuru ry’ubuhinzi butangiza ibidukikije, Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA), riri mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora, Akagali ka Mwendo, umudugudu wa Gaharwa. Kaminuza ya RICA abayigamo babasha kurangiza amasomo yabo bakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi, bigakorwa […]
Post comments (0)