Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko mu ngamba Igihugu gifite zo kongera umusaruro, harimo no guhagarika igabanuka ry’ubuso bw’ubutaka bwagenewe guhinga.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’urugendo Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Kenya, bagiriye mu Karere ka Bugesera, aho basuye Kaminuza y’Ubuhinzi ya RICA, ku wa Gatatu tariki 5 Mata 2023.
Minisitiri Musafiri avuga ko ikibazo cy’igabanuka ry’ubutaka buhingwaho giteye inkenke, ndetse ko gikwiye guhagararira aho kigeze.
Yagize ati “Ikibazo uko tukibona ni ko namwe mukibona, ariko turimo kuganira na Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo abantu bahindure uburyo bw’imikorere, ubutaka buhingwa bwe gukorwaho, ahubwo bukiyongera kurusha uko bwagabanuka, ndetse byaba byiza n’ahandi hatuwe, abantu bagombye kuhava bakajya gutura mu midugudu.”
Minisitiri Musafiri avuga ko usibye kongera ubutaka buhingwaho, hari izindi ngamba Leta yashyizeho zigamije kongera umusaruro, zirimo gahunda ya nkunganire haba ku ifumbire no ku mbuto, gutanga imbuto nziza kandi ku gihe, kongera ubuso bwuhirwa kugira ngo n’iyo izuba ryava abahinzi bavomerere aho bishoboka n’ibindi.
Akomeza avuga ko ku gishushanyo mbonera bigaragara ko 45% by’ubutaka bw’u Rwanda, bwakabaye bukorerwaho ubuhinzi, ariko ko bumaze kuvaho ½ mu myaka 10 ishize.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Kenya, William Ruto wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, basuye Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture), hagamijwe gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Gusura iyi Kaminuza byakurikiye isinywa ry’amasezerano 10 hagati ya Kenya n’u Rwanda, arimo ajyanye n’ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’ayandi, yitezweho kuzarushaho guteza imbere abaturage b’ibihigu byombi.
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe twinjiyemo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda hirya no hino ku Isi baratangira icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi; aho abasaga miliyoni bishwe bazira akarengane mu gihe cy’iminsi ijana gusa. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco […]
Post comments (0)