Inkuru Nyamukuru

Musanze: Ababyeyi baratabariza umwana wabo wafashwe n’indwara idasanzwe

todayApril 6, 2023

Background
share close

Umuryango utuye mu Kagari ka Kibuguzo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, uratabariza umwana wawo w’imyaka itandatu, wafashwe n’indwara idasanzwe ku itako, ababyeyi be baramuvuza kugeza ubwo ubushobozi bari bafite bubashiranye adakize.

Umwana yafashwe n’indwara idasanzwe, aratabarizwa ngo avurwe

Abo babyeyi ni Ndayisaba Innocent na Ayingeneye Françoise, babyaranye abana bane b’abahungu, uwa gatatu akaba ariwe urwaye.

Uburwayi bw’uwo mwana uko buteye, ni itako ry’iburyo ryatumbye kugeza ubwo ibindi bice by’umubiri we bizonzwe, icyo kibyimba cyarengeye itako kikamutera uburibwe bukabije.

Ni uburwayi umwana amaranye umwaka n’igice kuko bwamufashe mu Gushyingo 2021, aho bwagaragaye mu gihe nyina yariho amwoza, abona agaheri gato ngo kangana n’impeke y’ururo, gakomeza gukura kugeza ubwo kanganye n’igi.

N’ubwo kuganira n’abo babyeyi bitari byoroshye nyuma yo kubwirwa ko umwana wabo agiye gucibwa akaguru, bombi bagahita bafarwa n’ikiniga bakarira, bagerageje kwihangana bagira icyo batangariza Kigali Today.

Ayingeneye nyina w’uwo mwana ati “Kaje ari agaheri gato kangana n’impeke y’ururo nkabona ndimo kumwoza sinabyitaho, mu minsi mike kaba kanganye n’impeke y’ikigori, birazamuka tubonye binganye nk’igi tumujyana mu Kigo Nderabuzima cya Shingiro”.

Arongera ati “Mu kigo Nderabuzima bamuhaye imiti tuyimuhaye bikomeza kwanga turamugarura, ari nabwo batwohereje mu bitaro bya Ruhengeri, baramubaga ibyarimo babikuramo tumusubiza mu rugo”.

Yavujwe inshuro nyinshi kugeza aho babyeyi be baburiye ubushobozi

Ndayisaba Innocent, ise w’umwana avuga ko bakimara kumugeza mu bitaro bya Ruhengeri bakamubaga, nyuma y’amezi abiri inkovu ngo yongeye kubyimba, ari nabwo bamugaruye mu bitaro bya Ruhengeri birinda kongera kumubaga, kugeza ubwo yoherejwe i Kigali mu bitaro atibuka neza izina kuko ngo riri mu cyongereza.

Ati “Mu bitaro bya Ruhengeri baramubaze nyuma yaho yorohewe turataha, bigeze nyuma inkovu irabyimba ndagaruka, bavuga ko batakongera kumubaga mu gihe hatarashira imyaka itatu abazwe, ndataha. Byakomeje kwanga ngaruka mu bitaro bya Ruhengeri banyohereza mu bitaro by’i Kigali ngo byitwa Mediheal”.

Arongera ati “Twamugejeje muri ibyo bitaro bamukorera ibizamini, bambwira ko ibisubizo nzabisanga mu bitaro bya Ruhengeri ku itariki 03 Mata 2023, none ndaje bambwira ko ukuguru bazaguca”.

Uwo muryango urasaba ubufasha bwo kuvuza uwo mwana, nyuma y’uko ubushobozi bari bafite bwarangiye, aho bamaze kugurisha isambu bahingaga ndetse n’igitari, ari naho bahera basaba umugiraneza wese kubafasha mu bihe bitoroshye barimo, byo kuvuza umwana no gutunga abandi batatu basize mu rugo.

Ayingeneye ati “Ikintera agahinda, niba Imana izamwisubiza ntabwo mbizi gusa n’uko igiye kuzamwisubiza adusize mu bukene, kandi niba ari iyo kumukiza idutabare kare. Nk’ubu dusize abandi bana batatu mu rugo, twibaza niba Imana ihari, cyangwa niba itaramushyira kuri lisiti yayo ngo imukize bikatuyobera”.

Arongera ati “Ubukene buratwugarije, iyo tugize umugisha hakagira umugiraneza utuzanira udushyimbo cyangwa ibirayi, iminsi iricuma”.

Ndayisaba Innocent arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we

Ndayisaba ati “Uburwayi bw’umwana bwaradukenesheje, ubu tumaze kugurisha umurima n’igitari kandi dufite abana bane b’abahungu, ubuzima buratugoye. Turasaba umugiraneza wese kudufasha kuko batubwiye ko bagiye kumujyana i Kigali kumuca ukuguru, birandemereye turasaba ubufasha”.

Uwo muryango uvuga ko utigeze ubona umwanya wo kwitabaza ubuyobozi, nk’uko Ndayisaba abivuga “Abayobozi bazi ikibazo cyanjye ni aba bo hasi, Gitifu w’umurenge ni mushya ntabwo akizi. Kubera ibibazo byandenze bintesha umutwe, ntabwo nigeze ngeza ikibazo cyanjye mu buyobozi”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Bushinwa bwamaganye Amerika ku kwakira Perezida wa Taiwan

Abagize inteko ishingamategeko ya leta zunze ubumwe za Amerika batesheje agaciro ibisabwa na ambasade y’u Bushinwa, basaba ko badakwiye kwakira Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen, uri mu rugendo muri California. Umutwe w'abagize inteko ishingamategeko 17 bagizwe n’abo mu ishyaka ry'aba repuburikani hamwe n’abademokrate baherekeje umuyobozi wabo Kevin McCarthy mu biganiro yagiranye na Perezida wa Taiwan byabereye mu mwiherero. Ibyo biganiro byabereye mu isomero ry’ibitabo ryitiriwe Ronald Regan riri i Simi […]

todayApril 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%