Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe twinjiyemo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda hirya no hino ku Isi baratangira icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi; aho abasaga miliyoni bishwe bazira akarengane mu gihe cy’iminsi ijana gusa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, biteguye neza gucunga umutekano w’ahazabera ibikorwa byo kwibuka by’umwihariko, ndetse n’uw’Igihugu cyose muri rusange.
Yagize ati: “Igihe twinjiyemo ni igihe gikomeye cyo kwibuka no guha icyubahiro ababuze ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Turizeza abaturarwanda ko barinzwe kandi ko ibikorwa bijyanye no kwibuka bizaba mu mutekano usesuye.”
Yakomeje asaba abaturage kurangwa n’imyitwarire myiza, bakirinda amagambo apfobya Jenoside yakorewe abatutsi no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Iki gihe cyo kwibuka ni umwanya wo gushyigikira no kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo dusaba buri wese ni ukwirinda amagambo asesereza, abiba inzangano no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu biganiro bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.”
Yashishikarije abaturage kwamagana no kwihutira gutanga amakuru mu gihe bumvise cyangwa babonye ibikorwa bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibigamije gutiza umurindi urwango n’amacakubiri.”
Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu; Insanganyamatsiko y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 iragira iti: ‘Kwibuka Twiyubaka’.
Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi ku itariki ya 7 Mata; mu gihe mu turere kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere.
Mu Midugudu abaturage bazakurikirana ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva saa tatu za mu gitondo, bisozwe no kumva ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.
Leta ya Tchad yatangaje ko yababariye ndetse irekura inyeshyamba 380 zari zarakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo gushinjwa urupfu rw'uwahoze ari Perezida Idriss Déby. Maréchal Idriss Déby yiciwe ku rugamba muri Mata mu 2021, aho yari yagiye kurwana n'inyeshyamba zo mu mutwe uzwi nka 'Front pour l'Alternance et la Concorde au Tchad' (FACT) wo muri icyo gihugu. Muri Werurwe uyu mwaka, inyeshyamba zirenga 400 zakatiwe mu rubanza zaburanishijwemo hamwe ku […]
Post comments (0)