Inkuru Nyamukuru

Tchad yababariye inyeshyamba 380 zahamijwe kwica uwari Perezida

todayApril 6, 2023

Background
share close

Leta ya Tchad yatangaje ko yababariye ndetse irekura inyeshyamba 380 zari zarakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo gushinjwa urupfu rw’uwahoze ari Perezida Idriss Déby.

Maréchal Idriss Déby yiciwe ku rugamba muri Mata mu 2021, aho yari yagiye kurwana n’inyeshyamba zo mu mutwe uzwi nka ‘Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad’ (FACT) wo muri icyo gihugu.

Muri Werurwe uyu mwaka, inyeshyamba zirenga 400 zakatiwe mu rubanza zaburanishijwemo hamwe ku byaha by’iterabwoba, gushyira abana mu gisirikare no kugaba igitero ku mukuru w’igihugu.

BBC yatangaje ko izo nyeshyamba zababariwe na Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Jenerali Mahamat Idriss Déby, umuhungu w’uwari Perezida Idriss Déby.

Jenerali Mahamat yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa se. Izo mbabazi ntizireba umukuru w’inyeshyamba Mahamat Mahdi Ali, ukirimo gushakishwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Ababyeyi baratabariza umwana wabo wafashwe n’indwara idasanzwe

Umuryango utuye mu Kagari ka Kibuguzo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, uratabariza umwana wawo w’imyaka itandatu, wafashwe n’indwara idasanzwe ku itako, ababyeyi be baramuvuza kugeza ubwo ubushobozi bari bafite bubashiranye adakize. Umwana yafashwe n’indwara idasanzwe, aratabarizwa ngo avurwe Abo babyeyi ni Ndayisaba Innocent na Ayingeneye Françoise, babyaranye abana bane b’abahungu, uwa gatatu akaba ariwe urwaye. Uburwayi bw’uwo mwana uko buteye, ni itako ry’iburyo ryatumbye kugeza ubwo ibindi bice […]

todayApril 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%