Inkuru Nyamukuru

U Bushinwa bwamaganye Amerika ku kwakira Perezida wa Taiwan

todayApril 6, 2023

Background
share close

Abagize inteko ishingamategeko ya leta zunze ubumwe za Amerika batesheje agaciro ibisabwa na ambasade y’u Bushinwa, basaba ko badakwiye kwakira Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen, uri mu rugendo muri California.

Umutwe w’abagize inteko ishingamategeko 17 bagizwe n’abo mu ishyaka ry’aba repuburikani hamwe n’abademokrate baherekeje umuyobozi wabo Kevin McCarthy mu biganiro yagiranye na Perezida wa Taiwan byabereye mu mwiherero. Ibyo biganiro byabereye mu isomero ry’ibitabo ryitiriwe Ronald Regan riri i Simi Valley, muri Californiya.

Amasaha make mbere y’ibyo biganiro, ikinyamakuru Punchbowl News cyo muri Amerika cyandikira kuri murandasi, cyatangaje ko bamwe muri abo bagize inteko ishingamategeko bahawe ubwo butumwa bwo kubihanangiriza. Ni ubutumwa bwavugaga ko u Bushinwa butewe impungenge kandi budashyigikiye icyo gikorwa.

Li Xiang, umujyanama muri ambasade y’u Bushinwa i Washington, yanditse avuga ko igihugu cye kidashimishwa na gato kubona haba ibiganiro hagati y’abategetsi ba Amerika na Taiwan.

Ariko abagize inteko ishingamategeko ba Amerika bavuze ko batarota bahindura gahunda yabo. Bavuga ko u Bushinwa butabwirizwa no kubategeka uwo babonana ku butaka bwa Amerika.

Ubunyamabanga bwa Amerika bushinzwe ububanyi n’amahanga buvuga ko kuba abayobozi ba Taiwan bari ku butaka bwa Amerika bitavuze ko bari mu ruzinuko muri iki gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Hari abashyirwa mu majwi kugira uruhare mu rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza

Nyuma y’uko uko mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kivumu Umudugudu wa Musengo, hatoraguwe umurambo w’umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, amakuru avuga ko bamwe mu bamwishe batangiye gutabwa muri yombi, ndetse batanga n’amakuru ku kagambane kabaye ngo yicwe. Muhirwe Charles wavukijwe ubuzima n’abagizi ba nabi Umwe mu bakekwa bavuga ko asanzwe akora umwuga wo kogosha aho ku Kivumu, bivugwa ko ari we wabaye uwa mbere mu […]

todayApril 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%