Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia, Urska Klakocar Zupancic, avuga ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ariko rukabasha kwiyubaka, aribyo byatumye icyo gihugu cyifuza kugirana umubano ukomeye n’u Rwanda.
Hon Mukabalisa Donathile na mugenzi we Hon Zupancic
Hon Zupancic avuga ko kuba u Rwanda rwimakaje guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, amahoro n’ituze, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ari bimwe byahuza u Rwanda na Slovenia, kuko ibihugu byombi bifite amateka bihuriyeho bityo bikabasha kubaka umubano uhamye.
Zupancic ati “Ntabwo ari ukubaka umubano mwiza mu bya Dipolomasi gusa, ahubwo iyo dufunguye amarembo biba bivuze ko tuyafunguye mu bucuruzi, guhana ubumenyi cyane mu nzego zirimo kurengera ibidukikije, guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’ibindi”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari ibyo u Rwanda rwagezeho, bityo ko Slovenia yarwigiraho.
Ati “Mu Rwanda twahigira uburyo bwo guteza imbere uburenganzira bw’umugore n’uburyo umugore agira uruhare muri Politiki. U Rwanda kandi turwigiraho uko ushobora kubana n’umuntu wese wakomeretse. Nzi ko u Rwanda rwakomeretse cyane ariko nzi ko nanone ari igihugu cyabashije kwikura mu inzira z’inzitane rwanyuzemo, rushyira abantu hamwe”.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite mu Rwanda, Hon Mukabalisa Donathile, avuga ko umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, unashingiye ku guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Twishimiye ko yakiriye ubutumire bwacu, akaba yaraje kwifatanya natwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twishimiye umubano hagati y’ibihugu byacu ndetse no hagati y’Inteko zombi zishinga amategeko. Ikindi yagaragaje ko bifuza kwagura uyu mubano mu birebana n’ubucuruzi, ishoramari n’ibindi”.
Hon Zupancic wa Slovenia kandi mu ruzinduko rw’akazi arimo mu Rwanda, yanasuye urwibutse rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, maze yunamira abaharuhukiye ndetse abaha n’icyubahiro bakwiye.
Yagaragaje ko ashenguwe n’ibyabereye mu Rwanda, maze ashimangira ko bidakwiye kuzongera kubaho ukundi.
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto wari umaze iminsi ibiri mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata yahuye n’Abanya-Kenya batuye mu Rwanda bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n'imibereho yabo mu Rwanda. Perezida Ruto yabashimiye uburyo bakomeje gukora ibikorwa by’indashyikirwa bagahagararira igihugu cyabo neza mu mahanga, yongera kubibutsa ko kandi ibyo bakora batabikorera imiryago yabo gusa ahubwo ko bagomba kuzirikana ko babikorera n' igihugu cyabo. Yagize ati […]
Post comments (0)