Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda ntibazongera kwemera icyagerageza kubacamo ibice – Perezida Kagame

todayApril 7, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko Abanyarwanda batazigera bongera kwemera icyo ari cyo cyose cyagerageza kubacamo ibice.

Perezida Kagame yabigarutseho nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bukubiyemo ubuzima bugoye yanyuzemo kugeza arokowe n’Inkotanyi, no ku byavuzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, ku macakubiri yaranze u Rwanda kugeza arugejeje kuri Jenoside.

Perezida Kagame yavuze ko mu mateka yabaye, Abanyarwanda bagize imbaraga z’uko ntawe uzababwiriza uko babaho, cyangwa ngo abazanemo amacakubiri.

Ati “Ushobora kwiruka, ariko ntushobora kwihisha, ntaho kwihisha uku kuri kw’aya mateka yacu, n’abo bavuga ibyo bashaka kuvuga, baravuga, ndetse bagakora ibikorwa bashaka gukora, ariko ukuri ni uko nta hantu bazabona ho kwihisha.”

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ari bo bakwiriye kwigira, kandi ko mu myaka ishize bize byinshi ku buryo kubigeraho bishoboka.

Ati “Niba hari uje kudutera inkunga, turamushima ariko nibatanaza, ntabwo tuzapfa ngo dushire ngo ni uko kanaka ataje kudufasha.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko u Rwanda rwize guhindura ibibazo, bikavamo amahirwe yo kugira icyo rugeraho, ndetse rugakoresha bike rufite kugira ngo rugere kuri byinshi, kuko nyuma y’amateka akomeye Abanyarwanda banyuzemo nta kintu badashobora gutsinda.

Ati “Abanyarwanda baranzwe n’ubutwari, batsinda ibikomeye byari bibasumbirije babasha kwiyubakira Igihugu gishya kibereye twese”.

Aha ni naho Perezida Kagame yashimye ubudaheranwa bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagize umutima wo kubabarira ababiciye ababo muri Jenoside, ashimangira ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo guhitiramo Abanyarwanda uko bagomba kubaho.

Perezida Kagame yavuze ko aya mateka yatumye Abanyarwanda bashibukamo imbaraga, zo kwihitiramo icyerekezo baha Igihugu cyabo.

Umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko kwigira kuri ayo mateka, bagakomeza gutanga umusanzu mu kwiyubakira Igihugu kizira ivangura.

Ati “Ngicyo icyo Kwibuka twiyubaka bivuze.”

Yavuze ko kuba Isi yarateye umugongo Abanyarwanda, bitanga ubutumwa bw’uko bagomba kwiga kwigira kandi ko iryo somo ryafashe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bamwe mu bagororewe Iwawa bongeye gufatirwa mu bujura: Baravuga impamvu zibibatera

Mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, haravugwa abajura bakomeje kwiba abaturage ku manywa y’ihangu bitwaje imbwa. Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 06 Mata 2023, abaturage bo mu Mudugudu wa Karunyura mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve bafashe abasore batatu bari bashumurije imbwa abana basanze mu rugo, maze abo basore biba imyenda. Baremera icyaha cyo kwiba, ariko bagatunga agatoki ubuyobozi butabahaye ibikoresho bwabasezeranyije ubwo […]

todayApril 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%