Inkuru Nyamukuru

Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye – Madamu Jeannette Kagame

todayApril 7, 2023

Background
share close

Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yanditse ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Madamu Jeannette Kagame, yagarutse ku gisobanuro ndetse n’akamaro ko kwibuka.

Yavuze ko kwibuka atari ijambo gusa cyangwa se igihe bimaze. Yagize ati “Kwibuka, si ijambo gusa! Kwibuka, si igihe gusa! Kwibuka, si imyaka 29 tumaze, Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye”.

Ubu butumwa Madamu Jeanette Kagame yabutanze kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, umunsi wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uyu muhango aba bayobozi bombi bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame na Madamu bacana n’Urumuri rw’Icyizere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda ntibazongera kwemera icyagerageza kubacamo ibice – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko Abanyarwanda batazigera bongera kwemera icyo ari cyo cyose cyagerageza kubacamo ibice. Perezida Kagame yabigarutseho nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bukubiyemo ubuzima bugoye yanyuzemo kugeza arokowe n’Inkotanyi, no ku byavuzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, ku macakubiri yaranze u […]

todayApril 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%