Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023, mu Rwanda hatangiye icyumweru cy’icyunamo, mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni icyumweru ngarukamwaka, kibamo ibikorwa bitandukanye byo kwibuka ndetse no kunamira Abatutsi barenga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro bazira uko baremwe, harimo no gucana urumuri rw’icyizere.
Mu rwego rwo kurushaho guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, guhera tariki 07-13 Mata mu Rwanda ibikorwa byose by’imyidagaduro ndetse n’imikino birahagarara, hakibandwa cyane ku bijyanye no kwibuka, kumva ubuhamya bw’abacitse ku icumu, ndetse no gushyingura mu cyubahiro imibiri iba yarabonetse.
Gahunda yo kwibuka imaze kuba umuco kuko ituma Abanyarwanda barushaho kuba umwe, bakaba bamaze gusobanukirwa neza ko by’umwihariko mu cyumweru cyo kwibuka, baba bagomba kuba hafi cyane y’imiryango yacitse ku icumu, mu rwego rwo kubahumuriza no kubereka ko batari bonyine, bakabarinda ibikorwa byose bishobora kubahungabanya, nko kuvuga amagambo cyangwa gukora ibikorwa bishobora kubakomeretsa.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kwibuka byafashije Abanyarwanda barenga 90% kugera ku ntambwe y’Ubumwe, ku buryo ingengabitekerezo yagabanutse kugera ku rugero rwa 94.7%, ndetse no kugabanya ubukana, aho ngo isigaye yigaragaza ahanini mu magambo abantu bavuga, mu gihe mbere harimo no kwica.
Mu rwego rwo kubungabunga amateka, muri iki gihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), yasabye abantu bose bazategura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufata amashusho n’amajwi by’ubuhamya buzatangwa.
Mu kiganiro abayobozi muri MINUBUMWE bagiranye n’itangazamakuru tariki 05 Mata 2023, Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, Clarisse Munezero, yavuze ko ayo mateka yose agomba kubikwa.
Yagize ati “Dusaba abantu gufata amashusho n’amajwi kugira ngo bitugaragarize uko igikorwa cyagenze, ni mu rwego rwo kugira ngo tubungabunge amateka, ntihazagire na kimwe kizaducika.”
Ngo si ngombwa ko mw’ifatwa ry’amajwi n’amashusho hakoreshwa ibikoresho bihambaye, kuko hashobora no gukoreshwa telefone nka kimwe mu gikoresho gifitwe na benshi.
Mu cyumweru cyo kwibuka haba hari ibikorwa byateganyijwe bitandukanye, kuri iyi nshuro MINUBUMWE ikaba yarashyize ahagaragara amabwiriza agomba gukurikizwa.
Asobanura ibijyanye n’amasaha atagomba kurenzwa, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko gahunda zose zijyanye no kwibuka zitagomba kurenza amasaha atatu.
Yagize ati “Aha ndahatsindagira kubera ko hari aho usanga mu turere abantu bategura igikorwa cyo kwibuka, ariko ntibite ku mabwiriza y’uko ibikorwa bigomba gukurikirana, bakabikora uko babyumva kandi ibyo bitera ingaruka nyinshi. Twaje gusanga iyo amasaha arenze atatu bitera ikibazo cy’umunaniro bikanongera ihungabana, kuko uko igikorwa kiba kirekire ni ko umwanya w’agahinda na wo ugenda wiyongera, abafite intege nke ka gahinda kakabaganza, kakaba kenshi ihungabana rikaba ryinshi kandi atari cyo kigamijwe.”
Amasaha atatu yateganyijwe ngo arahagije kuba hatangwamo ikiganiro, Ubuhamya, Ubutumwa, Indirimbo cyangwa umuvugo n’ibindi biri mu mabwiriza n’uko bigomba gukurikirana, kandi igikorwa kikarushaho kugenda neza, ku buryo abantu bataha rya hungabana ritabaye, cyangwa rikaba ricye.
Bimwe mu bikorwa bibujijwe muri iki cyumweru cy’icyunamo, birimo ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu, nk’ubukwe n’imihango ijyanye nabwo, amarushanwa yose uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo.
Ibindi bibujijwe ni ibikorwa byo kwerekana imipira, ibitaramo mu tubyiniro, iby’urwenya, iby’indirimbo, iby’imbyino, sinema n’ikinamico itajyanye no Kwibuka.
Ibikorwa byo kwibuka birakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n’Uturere.
Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini. Misa n’amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa, kuko abitabira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari abayoboke b’idini rimwe.
Post comments (0)