Umusore witwa Ndayizeye Valens wo mu Kagari ka Kamisave, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, yagwiriwe n’igiti yarimo atema ahita apfa.
Igiti cyagwiriye Ndayizeye ubwo yarimo afatanya na nyina kugitema
Uwo musore yarimo atema icyo giti ari kumwe na nyina warimo akurura umugozi bari bakiziritse, ngo yabonye kiri hafi kugwa asanga nyina agira ngo amufashe kugikurura ngo kitagwira imyaka yari ihinze mu murima cyari giteyemo, mu kugerageza kugikurura ngo bagitsinde hasi, baje kucyitaza uwo musore aranyerera agwa munsi yacyo gihita kimwitura ku mutwe arapfa.
Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Nteziryayo Justin. Yagize ati: “Cyari igiti gikuze bari bahawe n’umuturanyi wabo ngo bagiteme bagisaturemo inkwi zo gucana. Biragaragara ko batari bafite ubumenyi bwo gutema ibiti, kuko uwo musore yari akiri mutoya afite imyaka 15. Byongeye no kuba uwagikururaga ari na we nyina, birashoboka cyane ko yakemanze imbaraga ze ari na byo byamuteye kumufasha kugikurura, ku bw’ibyago kiramugwira ahita apfa”.
Nteziryayo yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gutema ibiti rwihishwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka izo ari zo zose zishobora kubabaho.
Yagize ati: “Ibyo byago byabaye mu gihe twe n’abandi baturage twari duteraniye mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. N’ubwo bagitemaga ku manywa y’ihangu ariko hari n’abaturage bitwikira ijoro bagatema ibiti rwihishwa, uretse ko n’ubundi tugenda tubakumira muri rwa rwego rwo kurengera amashyamba, tubungabunga ibidukikije.”
Yakomeje ati: “Ntawe uyobewe ko abantu muri rusange bakeneye inkwi zo gucana, ariko byaba byiza bagiye babikora inzego zibegereye zibizi kandi bakifashisha abatema ibiti bashobora kubibafashamo babishoboye kabone n’ubwo babasaba ikiguzi runaka bumvikanyeho, baba bakwiye kugitanga mu kurengera no guha agaciro ubuzima bwabo, birinda kubushyira mu kaga”.
Uwo musore yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Remera.
Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, yateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, witabiriwe n’abasaga 230, ukaba wabaye i Brazzaville ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2023. Abayobozi mu nzego za Leta ya Congo, bifatanyije n’Abanyarwanda uyu muhango Uyu muhango witabiriwe n’abarimo ba Ministiri n’abandi bayobozi mu nzego za Leta ya Congo, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu, […]
Post comments (0)