Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse muri ASPEN

todayApril 9, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda riturutse mu kigo mpuzamahanga cya ASPEN gifite icyicaro i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iki kigo gikora cyane ibijyanye n’uburezi buganije kwigisha no gutoza abayobozi bifitemo  indangagaciro z’imiyoborere idafite aho ibogamiye.

The Henry Crown Fellowship ni gahunda yatangiye mu 1997, igamije gutoza urubyiruko kuzavamo abayobozi bahamye no kubaha ubushobozi butuma bahangana n’inzitizi ziri mu miyoborere y’inzego runaka.

Buri mwaka, abari hagati ya 20 na 22 bari hagati y’imyaka 30 na 45, baratoranywa bakungurana ibitekerezo, bakigishanya, bagahana inararibonye.

Iyi gahunda y’imyaka ibiri igizwe n’ibyiciro bine by’ibiganiro, ni ukuvuga iminsi nibura 24 muri rusange, bahabwa n’abafashamyumvire bo muri Aspen Institute n’abandi bo mu rwego rwatoranyijwe n’uhabwa amahugurwa.

Ibiganiro bitangirwa muri Aspen Institute muri Colorado, Wye River mu Burasirazuba bwa Maryland n’ahandi.

Abarangije muri iyi porogaramu bageze ku byiza byinshi mu rwego rw’abikorera ndetse bari ku gasongero k’ubuzima bwabo bigendanye n’ibyo bifuza kugeza kuri sosiyete baturukamo n’isi muri rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yanze guheranwa n’agahinda yiyemeza kwiga ayisumbuye afite imyaka 38

Chadrack Rwirima w’imyaka 63, avuga ko nyuma yo kwicirwa abe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yanze guheranwa n’agahinda akiyemeza kwigira, byanatumye ajya kwiga amashuri yisumbuye afite imyaka 38, kuko yari yaravukijwe ayo mahirwe. Chadrack Rwirima Rwirima uyu ubundi akomoka mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, ariko ubu aba i Huye, kandi yahageze nyuma ya Jenoside ahungutse, maze yiyemeza kuhaguma. Mu Ruramba yahavuye ahunga, ahungira muri […]

todayApril 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%