Inkuru Nyamukuru

Senateri Nsengiyumva yagarutse ku ivangura ryakorerwaga abari batuye mu Mutara

todayApril 9, 2023

Background
share close

Senateri Nsengiyumva Fulgence, avuga ko abari batuye mu Mutara bitwaga Abahima, ku buryo n’abakomoka mu bwoko bw’Abahutu, bageze ahandi mu Gihugu babwirwaga ko nta Muhima w’Umuhutu ubaho, iryo vangura ngo rikaba ryarabagizeho ingaruka zikomeye.

Senateri Nsengiyumva yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Rwentanga

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 07 Mata 2023, mu muhango wo gutangiza gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Matimba ku rwibutso rwa Rwentanga rubitse imibiri 66 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Uwatanze ubuhamya, Gashugi Rwamushayija Augustin, yavuze ko abari batuye aho Rwentanga, Mitayayo na Nyabweshongwezi bari babanye neza, ikibazo kiza kuba kubera Politiki.

Avuga ko nta wari kuvuga Umuhutu cyangwa Umututsi ahubwo barashyingiranaga bakagabirana inka.

Urugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira ngo we n’abandi umunani bafunzwe amezi atandatu, i Ngarama bashinjwa kuba ibyitso.

Icyakurikiyeho ngo bahise bashyiraho Konseye ugomba gutegura ubwicanyi, aba ariwe unatangira kubiba urwango mu baturage.

Agira ati “Ino aha hagumye gutyo abantu bibaniye ariko bahise bashyiraho undi mukonseye witwaga Uwimana Donatien, wari umwarimu hano mu mashuri abanza, yari yaraturutse i Kivuye, aza yumva ko ari Umuhutu ukaze, agenda abishyira mu bandi, babona uwo batazi bati ni ikitso, babona undi ngo ni Umututsi, ni abangaba bashyinguwe hano bababwiye.”

Undi mwihariko wari uhari ku bantu bari batuye muri aka gace, ni uko nta munyeshuri wari wemerewe kwiga amashuri yisumbuye, n’uwayize ngo yayigiye mu zindi Ntara cyangwa hanze y’Igihugu.

Ati “Nta mwana w’ino aha wajyaga yiga segonderi, nanjye ubwanjye nayigiye muri Congo, ndi mu bambere bize segonderi mu Mutara. Icyo gihe mbere ya 1980 twari abantu batarenze bane nabwo batigiye aha.”

Senateri Nsengiyumva aganira n’abitabiriye icyo gikorwa

Senateri Nsengiyumva, na we ashimangira ko byari bigoranye kwiga umuntu agasoreza amashuri yisumbuye mu Mutara, hatitawe ku bwoko akomokamo, ahubwo byasabaga ko bajya kwigira mu zindi Ntara zari zifite ayo mashuri cyangwa hanze y’Igihugu.

Yagize ati “Natwe aho twajyaga gushaka amashuri hanze y’ahangaha, iyo wagiraga ngo uravuze bakakwita uwo mu bwoko bw’Abahutu, abenshi baravugaga ngo nta Muhutu w’Umuhima ubaho. Ariko ubwo n’Imana yabijyagamo ukagira amahirwe, nkaba mpagaze imbere yanyu kubera ayo mahirwe nagize.”

Yabwiye abarokotse Jenoside ko batari bonyine, kuko Igihugu kizirikana agahinda batewe no kubura ababo kandi bakaba banashimirwa ubutwari bagize, bakaba bataraheranwe n’ibyababayeho ahubwo bakiyubakamo ikizere cyo kubaho.

Abaturage basabwe kwitabira ibikorwa byo kwibuka

Yasabye abaturage muri rusange kwitabira ibikorwa byo kwibuka, kuko byubaka buri wese nk’umwenegihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko mu bikorwa byakozwe kandi bikomeza, ngo ni ukubungabunga umutekano w’Abarokotse n’imitungo yabo, kuko ngo bagiye babona abantu bagifite ibitekerezo bibi babahohoteraga.

Ikindi ngo umwaka ku wundi bagiye babubakira inzu, by’umwihariko umwaka w’ingengo y’Imari ushize bakaba barubakiye banatuza imiryango itandatu, uyu mwaka nabwo bakaba barimo kubaka izindi zizatuzwamo imiryango itandatu, hakaba harimo no kuvururwa izindi 21.

Yavuze kandi ko hari abafashwa mu bikorwa by’ubuvuzi kubera ibikomere basigiwe na Jenoside, gufasha abanyeshuri kwiga no gutanga inkunga ku bafite intege nke.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Yagwiriwe n’igiti yarimo atema ahita apfa

Umusore witwa Ndayizeye Valens wo mu Kagari ka Kamisave, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, yagwiriwe n’igiti yarimo atema ahita apfa. Igiti cyagwiriye Ndayizeye ubwo yarimo afatanya na nyina kugitema Uwo musore yarimo atema icyo giti ari kumwe na nyina warimo akurura umugozi bari bakiziritse, ngo yabonye kiri hafi kugwa asanga nyina agira ngo amufashe kugikurura ngo kitagwira imyaka yari ihinze mu murima cyari giteyemo, mu kugerageza kugikurura ngo […]

todayApril 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%