Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe uko ingendo zo gusubira ku ishuri ziteganyijwe

todayApril 12, 2023

Background
share close

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, nk’uko yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa batangira gusubira ku ishuri gukomeza amasomo y’igihembwe cya gatatu, guhera tariki ya 15 Mata 2023 kugeza ku ya 18 Mata 2023.

Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye ku buryo bukurikira:

Ku wa Gatandatu tariki 15/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo
Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba
Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku Cyumweru tariki ya 16/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira

Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba
Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru
Rwamagana na Kayonza mu Nara y’Iburasirazuba

Ku wa Mbere tariki ya 17/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba
Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru
Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Kabiri tariki ya 18/4/2023 Ku wa Mbere tariki ya 18/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Nyarugenge Gasabo na Kicukiro mu mujyi wa Kigali
Muhanga na Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo
Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba
Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba

Inzego z’ibanze zirasabwa gukangurira ababyeyi mu midugudu yabo kohereza abanyeshuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe.

Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare, kugira ngo bagere ku mashuri yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’Ishuri.

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo abageza ku ishuri.

Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri, no gukurikirana ababyeyi ko basubirije abana ku mashuri ku gihe.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurkira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, bazafatira imodoka kuri stade ya ULK Kigali ku Gisozi, zibajyana ku mashuri yabo.

Nyuma ya saa cyenda (15h00) z’amanywa Stade izaba ifunze, nta mu nyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y’izo saha yavuzwe haruguru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Ukekwaho ubujura aravugwaho gutera umukobwa icyuma

Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023 mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi Umurenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, umuntu ukekwaho kuba ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yinjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, ahura n’umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amutera icyuma mu ijosi no mu nda, aramukomeretsa. Byabereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro Abaturanyi b’urwo rugo batabaye basanga uwo […]

todayApril 12, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%