Kwemera kwica uwo mwakoranye mukaba inshuti, nta mutima nta n’ubumuntu uba ufite-Guverineri Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko abantu bize bakemera kwica abo biganye, bakuranye, bakoranye, bari inshuti, basangiye Igihugu, nta mutima nta bumuntu bari bafite. Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata 2023, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 abari abakozi b’ibyahoze ari Perefegitura na Superefegitura bikabyara Intara y’Iburasirazuba ndetse n’abari abakozi b’Amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Rwamagana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwatanze ubuhamwa wari umukozi […]
Post comments (0)