Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abaturutse mu bihugu 20 barahugurwa ku kurinda abasivili mu ntambara

todayApril 18, 2023

Background
share close

Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Komite mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC), bateguye amahugurwa mpuzamahanga arimo kubera mu Rwanda, ku bijyanye n’uko abasirikare barinda umutekano w’abasivili.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abantu baturuka mu bihugu 20 byo hirya no hino ku Isi, akaba arimo kubera i Kigali.

Ayo mahugurwa ni umwanya wo kugira ngo impuguke zisobanure imikorere ikwiye kuranga ingabo n’imiryango y’abagiraneza mu gihe cy’intambara, hubahirizwa itegeko mpuzamahanga rigena ibyo kurinda Abasivili mu bihe by’intambara.

Ingabo zisabwa kwirinda guhutaza abasivili hirya no hino, aho zibungabunga amahoro n’umutekano ku Isi, ibyo kandi biri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Geneve, n’u Rwanda rwashyizeho umukono.

Mu bihugu 20 byitabiriye ayo mahugurwa, uretse ibyo ku Mugabane w’Afurika, harimo n’abaje baturuka mu bihugu by’u Burusiya, Belarus, u Buholandi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Martin Agure, Uhagarariye ICRC muri ayo mahugurwa yagize ati “U Rwanda rumaze kuba Igihugu cy’ingenzi mu gutanga ingabo nyinshi mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi, muri Repubulika ya Santrafurika, Sudani y’Epfo, Mozambique n’ahandi”.

Ati “Uyu musanzu w’izi ngabo, uri mu nshingano za ICRC, zo kurengera Abasivili bahohoterwa mu bice birimo intambara. Ni yo mpamvu rero twahuriye hano. Turifuza kuzamura ubumenyi bw’abafata ibyemezo, mu gusuzuma uko uburenganzira bw’Abasivili bwakwitabwaho, cyane nko ku bakomeretse. Hagamijwe kandi kureba ingamba zifatika zafatwa ku mpande zombi, harebwa ku ngaruka n’uburyo ubufasha n’ubutabazi byatangwa. Ibi bizazamura ubumenyi muri uru rwego”.

Aya mahugurwa azamara iminsi 4, yitabiriwe n’abarimo abasirikari bakuru ndetse n’abasezeye mu gisirikare (cyane cyane abafite ipeti rya koloneli / brigadier general), hamwe n’impuguke z’abasivili n’abakozi ba ICRC.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali washyize umucyo ku kibazo cy’Umudugudu wo kwa Dubai

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ikibazo cy’inzu zubatswe zitujuje ubuziranege mu Mudugudu w’Urukumbuzi hamenyekanye nko kwa Dubai, cyamaze guhabwa umurongo. Ibi byatangajwe mu gihe bamwe mu batuye uyu mudugudu, bavugaga ko basabwe kwimuka bwangu nyamara batarabona amikoro yo kubona ahandi berekeza. Iyi ni imwe mu nzu zo muri uwo mudugudu iherutse gusenyuka Kuva mu kwezi gushize kwa Werurwe ubwo Perezida Kagame yavugaga ku kibazo cy’Umudugudu w’Urukumbuzi, cyatangiye kuvugwa cyane […]

todayApril 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%