Inkuru Nyamukuru

Kigali : Impanuka yakomerekeyemo umuntu umwe yangiza n’ibikorwa remezo

todayApril 18, 2023

Background
share close

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwampara, Akagari ka Gacaca, tariki ya 17 Mata 2023 habereye impanuka y’imodoka Toyota Avensis RAB 974Y yari itwawe na Tuyizere Innocent yagonze umumotari, umugenzi yari ahetse arakomereka.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabaye nta buzima bw’umuntu yahitanye uretse umugenzi wari uri kuri moto wakomeretse, ndetse ikagonga inkengero z’umuhanda (bordure) n’ipoto y’amashanyarazi.

Ati “Iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’imodoka n’imitwarire mibi no kudasiga intera ihagije hagati y’ikinyabiziga n’ikindi byakozwe na
Tuyizere Innocent wari utwaye imodoka”

CIP Twajamahoro avuga ko ISHIMWE Brice wakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho.

CIP yavuze ko impanuka nyinshi zikunze guturuka ku burangare bw’abatwara ibinyabiziga batita cyane ku mategeko y’umuhanda ndetse ntibite n’uburyo bwagenwe bwo kugenda mu muhanda.

Ati “Nk’iyi mpanuka ntiyagombaga kubaho byaturutse ku burangare bwa Shoferi utabanje kureba ko ikinyabiziga cye kidafite ikibazo mbere yo kujya mu muhanda”.

Umuvugizi wa Polisi yageneye ubutumwa abantu batwara ibinyabiziga ko bagomba kugenda neza igihe bagenda mu muhanda ndetse bakabanza no gusuzuma niba ibyo binyabiziga batwaye nta kibazo bifite mbere yo kujya mu muhanda ugendwamo n’abantu benshi.

CIP Twajamahoro yibutsa ni ukwirinda umuvuduko ukabije kuko nawo uri mu bitera impanuka kandi ko byagaragaye ko impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga ziba zaturutse ku makosa yose yavuzwe akunze gukorwa n’abashoferi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Yaguye mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n’abagizi ba nabi

Mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, umugabo yahuye n’abagizi ba nabi bitwaje imihoro baramutema, apfa akimara kugezwa kwa muganga. Byabaye mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, aho uwo mugabo yagendaga muri ayo masaha, ageze ahitwa Bukane mu Kagari ka Cyabagarura, ahura n’abagizi ba nabi baramukomeretsa cyane. Mu gitondo nibwo abaturage basanze aryamye mu muhanda, batanze amakuru bamujyana mu bitaro, akigerayo ahita […]

todayApril 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%