Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili baturutse mu bihugu bine bigize Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force), batangiye amahugurwa, yitezweho kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kurinda abasivili, akaba abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Abitabiriye aya mahugurwa yiswe ‘Protection of Civilians Course’ bose hamwe uko ari 25, baturutse mu bihugu birimo Kenya, u Burundi, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.
Rtd Col Jill Rutaremara, Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, wanayatangije ku mugaragaro, yagize ati “Hirya no hino mu bihugu byo kw’Isi by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, ahabera intambara n’imvururu, abasivili ni bamwe mu bagerwaho byihuse n’ingaruka zabyo. Bigasaba ko aboherezwayo kubungabunga amahoro, bagomba kuba ari abafite urwego rwisumbuyeho rw’ubumenyi mu kugobotora abasivili izo ngaruka, ari nacyo kigambiriwe muri aya mahugurwa”.
Ati “Icyo bivuze ni uko buri wese aba asobanukiwe uruhare rwe, imikoranire ye n’abandi, uko akwiriye kwifata akanabisanisha n’aho ari. Tuvuge wenda ko ari nk’umusirikare, ni gute yakoresha intwaro, yazicunga ate se, ni ibiki yemerewe n’ibyo atemerewe, ese imbaraga n’ibyemezo runaka afata ni uwuhe murongo bidakwiye kurenga? Ibyo rero ni ngombwa ko babisobanukirwa bihagije kugira ngo nibahura na byo bari mu butumwa bw’amahoro, bajye bamenya uko babyitwaramo”.
Commissioner of Police Linus Ofware, witabiriye aya mahugurwa aturutse mu gihugu cya Kenya, yagize ati “Ni iby’agaciro kuba umwe mu bongererwa ubu bumenyi mu byo kwita ku basivili. Nkanjye wayitabiriye nturutse mu rwego rwa Polisi, byankoze ku mutima kubona uru rwego rufatwa nk’ingenzi mu zitegerejweho gutanga igisubizo cy’amahoro akenewe n’abasivili bugarijwe n’ingaruka z’intambara. Ntidukeneye kubona abasivili bakomeza gusiragizwa n’ibibazo nk’ibyo, ari na yo mpamvu dukwiye gushyiraho akacu mu bifatika byafasha bene abo bantu kugarura ihumure”.
Ibi kandi binashimangirwa na bagenzi be barimo Captain Anita Wema wo mu Ngabo z’u Rwanda na Eric Akimana ukora mu rwego rw’amategeko.
Rtd Col Jill Rutaremara, yababwiye ko ibikorwa byo kurinda abaturage cyangwa abasivili, bisaba ubufatanye buhuriweho bw’inzego, no kuba ababujyamo bagomba kuba basobanukiwe neza uruhare rwabo, kimwe n’amahame ngenderwaho mu kunoza ubutumwa bw’amahoro.
Yagaragaje Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yahitanye abasaga miliyoni imwe mu gihe kitarenga amezi atatu, nk’urugero rufatika rw’intege nke Umuryango w’Abibumbye wagaragaje mu kubungabunga amahoro no kurengera abasivili, byiyongeraho n’intambara zagiye zibera mu bindi bihugu, cyane cyane byo ku mugabane wa Afurika harimo nka Liberiya n’ahandi.
Agasanga mu gihe aba bahugurwa barushaho gusesengura amategeko, ukuzuzanya no kubahiriza amahame n’imikorere y’Umuryango w’Abibumbye, kumenya umwihariko ushingiye ku muco w’ibihugu baba boherejwemo, iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana n’abagore n’ibindi; bizababera imbarutso yo kunoza inshingano.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), gifatanyije n’Ikigo Rwanda Peace Academy. Yatangiye ku wa mbere tariki 17 akazasozwa tariki 21 Mata 2023.
Imibare y’abantu bahitanywe n’igitero cy'abagizi ba nabi bitwaje intwaro imaze kugera kuri 33 muri Leta ya Kaduna iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria. Ababibonye bavuga ko abantu bari bitwaje intwaro zikomeye bateye agace ka Runji gaherereye mu karere ka Zangon ubwo abaturage bari baryamye mu masaha y'ijoro batangira kurasa ndetse batwika n'ingo zo muri ako gace mbere y'uko abashinzwe umutekano bahagera baje gutabara. Umwe mu bayobozi yatangaje ko imibare y'abitabye Imana […]
Post comments (0)