Imibare y’abantu bahitanywe n’igitero cy’abagizi ba nabi bitwaje intwaro imaze kugera kuri 33 muri Leta ya Kaduna iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria.
Ababibonye bavuga ko abantu bari bitwaje intwaro zikomeye bateye agace ka Runji gaherereye mu karere ka Zangon ubwo abaturage bari baryamye mu masaha y’ijoro batangira kurasa ndetse batwika n’ingo zo muri ako gace mbere y’uko abashinzwe umutekano bahagera baje gutabara.
Umwe mu bayobozi yatangaje ko imibare y’abitabye Imana muri reta ya Kaduna imaze kugera kuri 33 mu gihe amazu arenga 40 yatwitswe. Francis Sani, umuyobozi w’ako ka Runji yavuze ko abitabye Imana bamaze gushyingurwa naho abarokotse ibi bikorwa by’urugomo barimo baravurwa.
Nta mutwe wari watangaza ko ari wo wagabye icyo gitero ariko abaturage bavuga ko abo bagizi ba nabi bitwaje intwaro bazwi nk’amabandi aribo bakoze icyo gikorwa. Ayo mabandi ni yo aheruka kugaba igitero nk’icyo mu minsi itatu ishize gihitana abantu 8 hafi yahabereye ubu bwicanyi.
Guverineri w’Intara ya Kaduna Nasir El-Rufai yavuze ko icyo gitero kidafite ubusobanuro ndetse ko kitakwihanganirwa. Umuvigizi wa Polisi Mohammed Jalige yatangarije VOA ko hari gukorwa iperereza gusa ntiyabashije kuvuga ibyangiritse.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 17 Mata 2023, yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Guinée Conakry yakirwa na Perezida w’Inzibacyuho w’iki gihugu, Colonel Mamadi Doumbouya. Umukuru w’Igihugu yageze mu Mujyi wa Conakry muri Guinée avuye muri Guinée-Bissau ndetse uruzinduko ari kugirira mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika yarutangiriye muri Bénin kuva ku ya 15-16 Mata 2023. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, dukesha iyi nkuru byatangaje […]
Post comments (0)