Inkuru Nyamukuru

Nigeria yabaye igihugu cya kabiri cyemeje urukingo rwa malaria

todayApril 18, 2023

Background
share close

Nigeria yemeje ikoreshwa ry’urukingo rushya rwa malaria rwakozwe n’abahanga muri siyansi bo kuri Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza.

Iki gihugu cyemeje uru rukingo nyuma y’iminsi mike Ghana ibaye igihugu cya mbere ku isi cyemeje ikoreshwa ry’uru rukingo, ruzwi nka R21.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Nigeria kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Mojisola Adeyeye, yavuze ko urwo rukingo ruzakoreshwa mu kurinda malaria abana bafite hagati y’amezi atanu n’imyaka itatu cyane ko aribo bazahazwa cyane na malaria.

Kwemeza ikoreshwa ry’uru rukingo ntibisanzwe kuko bibayeho mbere yuko hatangazwa ibyavuye mu igeragezwa rya nyuma ry’uru rukingo, aho byibazwa ko rukingira malaria ku gipimo cya 80%.

Nigeria ni yo ifite umubare wa mbere munini ku isi w’abantu bicwa na malaria.

Iyi ndwara yica abantu barenga 6,000 ku isi buri mwaka, aho benshi muri bo ari abana bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: 25 barahugurwa ku nshingano zijyanye no kurinda Abasivili

Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili baturutse mu bihugu bine bigize Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force), batangiye amahugurwa, yitezweho kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kurinda abasivili, akaba abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze. Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili ni bo bahuriye muri ayo mahugurwa Abitabiriye aya mahugurwa yiswe ‘Protection of Civilians Course’ bose hamwe uko ari 25, […]

todayApril 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%