Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, tariki ya 17 Mata 2023, yambitse Perezida Paul Kagame umudari w’ikirenga wo muri icyo gihugu witwa ‘Amílcar Cabral Medal’, uhabwa Abakuru b’ibihugu by’inshuti za Guinea-Bissau.
Amílcar Cabral Medal ni umudali uhabwa abakuru b’ibihugu b’inshuti z’akadasohoka n’u Rwanda. Utangwa ku wo igihugu kibonamo kuba uw’ingirakamaro bitewe n’ubucuti bafitanye.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Iburengerazuba, yageze muri Guinea-Bissau, avuye muri Benin ndetse anakomereza muri Guinea-Conakry.
Muri Guinea-Bissau, yahuye na mugenzi we Umaro Sissoco Embaló, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo bikurikirwa no kuganira kw’abayobozi b’inzego zitandukanye z’ibihugu byombi.
Perezida Kagame na mugenzi we Umaro Sissoco Embaló, bahagarariye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano agamije gukuraho visa ku mpande zombi, kugira ngo abaturage bajye babasha kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi nta nkomyi. Baganiriye no ku bibazo by’Akarere ka Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS.
Nyuma y’ayo masezerano, Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye n’itangazamakuru. Perezida Kagame yavuze ko kimwe n’ahandi muri Afurika, umutungo w’ingenzi u Rwanda na Gineya-Bissau bifite, ari abaturage bakiri bato.
Ati “Inshingano zacu rero ni uguharanira umutekano udufasha gushyiraho uburyo bworohereza urubyiruko rwacu gukoresha ubumenyi bwabo, kandi rukagera ku ntego ruba rwiyemeje.”
U Rwanda na Guinea-Bissau bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo na serivisi z’ingendo zo mu kirere.
Si ubwa mbere Perezida Kagame ahawe umudali w’icyubahiro by’umwihariko muri ibi bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba.
Mu Ukuboza 2018 ubwo Perezida Kagame yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire, yahawe umudali w’ishimwe nk’umuturage w’icyubahiro wa Abidjan, umurwa mukuru w’icyo gihugu.
Perezida Kagame icyo gihe yashyikirijwe imfunguzo nk’ikimenyetso cy’icyubahiro yahawe n’ubuyobozi n’abaturage ba Abidjan. Yanahawe ikaze n’abayobozi gakondo ba Côte d’Ivoire bamuha ikamba, umwitero, urunigi n’igisa nk’inkuyo ikozwe mu bwoya.
Icyo gihe, Perezida Kagame yahawe Umudali w’Ishimwe uzwi “Grand-Croix de l’Ordre Nationale de Côte d’Ivoire” naho Madamu Jeannette Kagame ahabwa uwitwa ‘Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire’.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kirehe, bavuga ko ababiciye ababo bakwiye kujya bakorwa n’isoni kuko babacukuriye icyobo, Inkotanyi zikabatabara batarakigwamo. Habanje urugendo rwo kwibuka rwahereye ahiswe Gorogota kubera kuhicira abantu benshi Babivuze ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe i Nyakarambi. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo ku maguru kuva ahari hariswe Gorogota kubera […]
Post comments (0)