Ku wa Kabiri tariki ya 18 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yahaye impanuro abapolisi 320 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique.
Abapolisi bahawe impanuro bari mu matsinda abiri, RWAFPU II-8, rigizwe n’abapolisi 180 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Jean Bosco Rudasingwa, biteganyijwe ko bazahaguruka I Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata, gusimbura bagenzi babo bamaze umwaka mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahitwa Kaga Bandoro muri icyo gihugu.
Irindi tsinda RWAFPU I-9 rigizwe n’abapolisi 140 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Venant Rubayiza, biteganyijwe ko bazajya gusimbura bagenzi babo nabo bamaze umwaka mu butumwa, mu murwa mukuru Bangui, ku itariki 27 Mata.
Ubwo yabagezagaho impanuro, DIGP Sano yabasabye kuzarangwa na disipulini, umurava n’ubunyangamugayo mu butumwa bagiyemo kuko ari byo bizabafasha gukora neza akazi bazaba bashinzwe.
Yagize ati: “Ubushake bwo gukora akazi, umuhate na disipulini mwagaragaje mu gihe mumaze muhugurwa bizakomeze bibarange mu butumwa mugiyemo kugira ngo mubashe gusohoza inshingano zanyu neza.”
Yabibukije ko bagomba kubahana, bakubaha umuco w’abandi bazaba bakorana kandi bakarangwa n’isuku no gufata neza ibikoresho.
Ati: “Muzubahane hagati yanyu, mwumvire ababayobora kandi mwubahe umuco w’abandi muzahurira mu butumwa. Isuku mukwiye kuyigira umuco yaba iyo ku mubiri ndetse no ku myambaro, mugahora muri maso ku kazi ka buri munsi kandi mugakoresha neza ibikoresho byagenewe kubafasha mu kazi.”
Yabasabye kwirinda ubusinzi n’andi makosa ajyanye n’imyitwarire kuko imyitwarire myiza izabaranga ari yo izabahesha gusohoza inshingano zabo neza.
Yabibukije kandi gukorana neza n’inzego zitandukanye bazasangayo, gukorana neza n’abaturage babagezaho ibikorwa bibazamurira imibereho myiza ariko batibagiwe no kubacungira umutekano mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda.”Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi 1138 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, yakiriye Minisitiri w’Ubucuruzi bw’imbere no hanze y’igihugu wa Serbia, Tomislav Momirović, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Abayobozi mu Rwanda n’abo muri Serbia baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi Ku gicamunsi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, na we yakiriye uyu muyobozi n’intumwa ayoboye zaturutse muri Seribia ziyobowe na mugenzi we, Tomislav Momirovic. Ibiganiro abayobozi […]
Post comments (0)