Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Batandatu mu bakurikiranyweho kwica Dr Muhirwe barekuwe by’agateganyo

todayApril 19, 2023

Background
share close

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwarekuye by’agateganyo abantu batandatu, bari bakurikiranweho icyaha cyo kwica uwari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Muhirwe Karoro Charles.

Dr Muhirwe Charles wavukijwe ubuzima n’abagizi ba nabi

Ubushinjacyaha bwasabye ko abarekuwe by’agateganyo bazajya bitaba buri wa gatanu w’icyumweru, kandi batemerewe gusohoka mu Gihugu mu gihe iperereza rigikomeza, kuko kuba barekuwe bidahita bibagira abere igihe iperereza ritararangira.

Itegeko riteganya ko iyo ibimenyetso bishingirwaho mu kuregera dosiye y’ukekwaho icyaha mu rukiko, ari uko ubushinjacyaha buba bufite ibimenyetso simusiga by’uko ukekwaho icyaha yagikoze, ibyo bimenyetso bikaba biva mu rwego rw’ubugenzacyaha, bigasuzumwa n’ubushinjacyaha bwasanga bifatika bukaregera urukiko.

Bivuze ko abo batandatu barekuwe barimo abagabo bane n’abagore babiri, kugeza ubu nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwashingiraho bubashyikiriza urukiko, ari nabyo byashingiweho barekurwa by’agateganyo iperereza rigakomeza bari hanze.

Batandatu basigaye mu idosiye ya 12 bari bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Dr. Muhirwe Charles, bo dosiye zabo zizaregerwa urukiko, kuko ubushinjacyaha busanga hari ibimenyetso simusiga byashingirwaho bagezwa imbere y’Urukiko bakabyisobanuraho ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, bivuze ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Aba batandatu barekuwe nyuma y’icyumweru uwitwa Dusabe Albert, wari wishyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Muhanga, yemera ko ari we wishe Dr. Muhirwe.

Dusabe yarashwe na Polisi nyuma y’uko yashatse gutoroka, ubwo yajyaga kwerekana aho yashyize ibikoresho yifashishije mu kumwica, bakamuhagarika akabyanga akaraswa agapfa.

Dr Muhirwe yiciwe mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, ku wa 03 Mata 2023.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibirayi bya Kinigi ntibigomba kurenza 460Frw ku kilo

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yagabanyije igiciro cy’ibirayi, umuceri n’ifu y’ibigori, aho ibirayi byitwa Kinigi byavuye ku mafaranga 700Frw ku kilo(kg) bikaba bigomba kutarenza amafaranga 460Frw/kg. MINICOM ivuga ko igenzura yakoze ku masoko riyigaragariza ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro bagamije kubona inyungu nyinshi. Umucuruzi w’ibiribwa witwa Muhire Damascène avuga ko hari abakiriya bari bamaze gucika ku birayi bitewe n’uko batagishoboye kubyigondera, aho ikilo cy’ibirayi byitwa Kinigi ku masoko nka Kimironko, […]

todayApril 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%