Inkuru Nyamukuru

Perezida wa FERWAFA yeguye

todayApril 19, 2023

Background
share close

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye. Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, yatangaje ko yeguye ku nshingano yari yaratorewe.

Muri iyi baruwa y’ubwegure bwa Nizeyimana Olivier yayishyikirije abanyamuryango, yavuze ko afashe icyo cyemezo kubera impamvu ze bwite.

Yagize ati “Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye, nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.”

“Nshimiye cyane Komite Nyobozi n’abakozi ba FERWAFA twari dufatanyije, abanyamuryango mwese, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafatanyabikorwa, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange, ku cyizere n’imikoranire myiza bakomeje kungaragariza mu gihe kitari kinini maze nkora izi nshingano.”

Nizeyimana Mugabo Olivier yayoboraga FERWAFA guhera muri Kamena 2021, aho yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Rtd Brig Gen Sekamana Damascène na we weguye muri Mata uwo mwaka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali wongeye gusobanura ikibazo cy’imodoka nke zitwara abagenzi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bugitegereje imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, zikaba ari zo zitezweho gukemura ikibazo cy’imirongo miremire y’abantu babuze imodoka muri gare, cyane cyane mu gitondo na nimugoroba. Abagenzi baracyamara umwanya munini bategereje imodoka, banazibona zikabatwara mu buryo butabanogeye aho bamwe bagenda babyigana bahagaze hejuru y’abicaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, yavuze ko hari imodoka zigeze kongerwa […]

todayApril 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%