Inkuru Nyamukuru

RwandAir igiye gutangiza ingendo zijya i Paris idahagaze

todayApril 19, 2023

Background
share close

Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir), yatangaje ko igiye gutangira gahunda yo gukora ingendo zihuza Kigali na Paris itagize ahandi inyura guhera taliki ya 27 Kamena 2023.

RwandAir mu itangazo yashyize hanze rigaragaza ko izo ngendo zizajya zikorwa inshuro eshatu mu cyumweru, bikazafasha abakiliya bava cyangwa bajya i Paris kugira amahirwe yo kugera mu mijyi itandukanye y’i Burayi ari na ko biyegereza ahantu nyaburanga h’Afurika banyuze i Kigali.

Iryo tangazo rivuga ko indenge ya WB700 izajya ihaguruka i Kigali buri ku wa kabiri, ku wa Kane ndetse no ku wa Gatandatu saa zita n’igice z’igicuku (12:30), igere ku kibuga cy’i Paris cyitiriwe Charles de Gaulle (Paris Charles de Gaulle Airport) saa tatu n’igice (9:30AM) z’igitondo cy’uwo munsi.

Indege igaruka ni WB701 izajya iva i Paris saa 9:30 z’ijoro igere i Kigali saa kumi n’ebyiri za mugitondo (6:00 AM) buri ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo, yagize ati: “Itangizwa ry’ingendo za mbere zerekeza i Paris ni intambwe ishimishije mu rugendo rwa RwandAir rwo kwagura serivisi kandi ni n’igihamya cy’agaciro k’umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.”

Yakomeje agira ati: “U Bufaransa ni isoko rikomeye kandi ry’ingenzi rya RwandAir, muri ibi bihe dukomeje guhuza imigabane y’Afurika n’u Burayi tubinyujije muri iyi serivisi ihuza Kigali na Paris, kimwe mu byerekezo bya mbere by’ubukerarugendo ku Isi.”

Makolo yavuze kandi ko abagenzi b’Abafaransa bakwiye kwitegura kwakirwa neza ibihe byose mu ndege za RwandaAir, cyane ko ubutwererane bwa Kigali na Paris bukomeje kwaguka mu nzego zinyuranye.

Abakoraga urugendo ruhuza Kigali na Paris ubusanzwe byasabaga ko bakora ingendo zinyura mu bindi bihugu mbere yo kugera i Paris uturutse mu Rwanda. Ibyo ngo bizajya bifasha abasura u Rwanda kubona umwanya uhagije wo kuryoherwa n’ikirere, ibyiza nyaburanga, umuco n’ibindi byiza byihariye ku Rwanda utasanga ahandi.

Mu kwezi gushize, yakiriye indege nini yo mu bwoko bwa A330-200 izajya iyifasha mu gukora ingendo ndende zirimo izijya ku mugabane w’u Burayi.

Ifite intego zo gukomeza kwaguka igura indege nshya, aho mu myaka itanu iri imbere ishaka gukuba kabiri umubare w’indege ifite.

RwandAir isanzwe ikora ingendo mu bihugu bisaga 28.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Batandatu mu bakurikiranyweho kwica Dr Muhirwe barekuwe by’agateganyo

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwarekuye by’agateganyo abantu batandatu, bari bakurikiranweho icyaha cyo kwica uwari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Muhirwe Karoro Charles. Dr Muhirwe Charles wavukijwe ubuzima n’abagizi ba nabi Ubushinjacyaha bwasabye ko abarekuwe by’agateganyo bazajya bitaba buri wa gatanu w’icyumweru, kandi batemerewe gusohoka mu Gihugu mu gihe iperereza rigikomeza, kuko kuba barekuwe bidahita bibagira abere igihe iperereza ritararangira. Itegeko riteganya ko iyo ibimenyetso bishingirwaho mu kuregera […]

todayApril 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%