Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, yakiriye Minisitiri w’Ubucuruzi bw’imbere no hanze y’igihugu wa Serbia, Tomislav Momirović, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ku gicamunsi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, na we yakiriye uyu muyobozi n’intumwa ayoboye zaturutse muri Seribia ziyobowe na mugenzi we, Tomislav Momirovic.
Ibiganiro abayobozi bombi bagiranye byitabiriwe na Dragan Zupanjevac, Ambasaderi wa Seribia mu Rwanda, byibanze ku buryo butandukanye bugamije gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’inganda.
Minisitiri Tomislav Momirovic, yaboneyeho umwanya wo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye muri uru rwibutso ruri ku Gisozi.
Ku wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2023 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rutunguranye rwa Edwin Mbanda, umuhungu wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, witabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Edwin Mbanda Mu butumwa bwanyujijwe kuri konti ya Twitter ya GAFCON, Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Foley Beach, ni we watangaje iby’urupfu rw’uyu musore, asaba abandi bashumba gufata mu mugongo umuryango wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu […]
Post comments (0)