Ku wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2023 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rutunguranye rwa Edwin Mbanda, umuhungu wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, witabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri konti ya Twitter ya GAFCON, Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Foley Beach, ni we watangaje iby’urupfu rw’uyu musore, asaba abandi bashumba gufata mu mugongo umuryango wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda.
Ati “Ntewe agahinda no kubasangiza amakuru y’akababaro y’uko umuhungu wa Musenyeri Laurent Mbanda yitabye Imana bitunguranye aho yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Edwin Mbanda apfuye mu gihe i Kigali hateraniye inama y’Umuryango w’Amatorero Angilikani mu Isi uharanira gukurikiza inyigisho za Bibiliya (Global Anglican for Future Conference – GAFCON), ikaba yaritabiriwe n’umubyeyi we Musenyeri Laurent Mbanda, akaba n’umwe mu bayobozi b’uyu muryango mpuzamahanga. Ni inama yatangiye ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023 ikazamara iminsi itanu.
Inshuti za Musenyeri Mbanda zihanganishije umuryango we mu butumwa bumuhumuriza n’umufasha we ndetse n’abana babo.
Umuyobozi mukuru w’Umuryango GAFCON yagize uti “Iyi ni inkuru y’inshamugongo. Nifatanyije n’umuryango mugari wa GAFCON, twihanganishije Musenyeri Laurent Mbanda, Umugore we Chantal ndetse n’abana babo Eric na Erica. Twifatanye n’Umuryango wa Mbanda mu masengesho muri ibi bihe bitoroshye.”
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Guinea-Conakry, ari kumwe na Perezida w’Inzibacyuho w’iki gihugu, Col. Mamadi Doumbouya, batashye ibikorwa remezo birimo umuhanda muremure (highway) witiriwe Paul Kagame. Uyu muhango wo gutaha ibi bikorwa remezo birimo n’ikiraro, wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023. Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri agirira muri Guinea-Conakry, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023. Umukuru w’Igihugu […]
Post comments (0)