Inkuru Nyamukuru

Banki ya Kigali yongeye kwegukana igihembo nka Banki ihiga izindi mu Rwanda

todayApril 20, 2023

Background
share close

Banki ya Kigali (BK) yongeye kwemezwa nka Banki ihiga izindi mu Rwanda, yegukana igihembo gitangwa na Global Finance Magazine ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Banki ya Kigali yongeye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa mu Rwanda

Global Finance Award ni igihembo gikomeye gihabwa amabanki y’indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza mu bihugu. Ni igihembo gitangwa n’ikigo mpuzamahanga kizobereye mu myaka 36 kigenzura serivisi zitangwa n’amabanki no korohereza ishoramari.

Bimwe mu byagendeweho mu gufasha Banki ya Kigali kwesa uyu muhigo, harimo udushya iyi Banki ikoresha mu gutanga serivisi ku bayigana, ndetse n’ishoramari rihagaze neza rikomeje gutuma ihiga andi mabanki mu Rwanda.

Banki ya Kigali izwiho gutanga serivisi z’imari ziri ku rwego rwo hejuru ku bakiriya, kugira uruhare mu kuzamura ishoramari mu Rwanda no hanze bikaba biri mu byatumye ishimirwa.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali butangaza ko gutsindira igihembo cya Global Finance ku nshuro ya gatatu yikurikiranya byemeza ko ari banki nziza mu Rwanda, kandi ko ishyize imbere korohereza abayigana mu kubaha servisi nziza.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yatangaje ko bishimiye kwakira igihembo cya Global Finance kuko ari ikimenyetso cy’uko serivisi z’iyi banki zihagaze neza.

Yagize ati “Twishimiye kubona igihembo Global Finance ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Turashimira abakiriya bacu, abakozi bacu ndetse n’abafatanyabikorwa kubera umusanzu wabo. Iri shimwe ni ikimenyetso cy’uko twiyemeje kuba indashyikirwa mu gutanga servisi nziza.”

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

Dr. Karusisi yongeyeho ko bazakomeza inshingano zo guteza imbere ishoramari no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, hongerwa udushya mu kwihutisha servisi, hakurikijwe ibyifuzo by’abagana Banki ya Kigali.

Banki ya Kigali yagize ibihe byiza mu iterambere mu mwaka wa 2022 ndetse bigira uruhare mu kwegukana igihembo cya Global Finance ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Bimwe mu byo Banki ya Kigali yakoze birimo gushyira hanze porogaramu nshya ya BK Mobile App, kubona uburenganzira bwo kwita izina BK Arena, ishyirwaho ry’ikigo gifasha abashaka inguzanyo zerekeranye no kubona inzu (Mortgage Center) n’ikigo gifasha ibigo bito kuzamuka (SME Center), ndetse no gutangiza urubuga rwa IKAZE rufasha abakiliya gutanga ibitekerezo kuri serivisi bahabwa muri Banki ya Kigali.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwemeza ko gutsindira igihembo inshuro eshatu zikurikiranya ari igihamya kigaragaza ukwitanga kw’abakozi bakora cyane, bashaka ko ihora iyoboye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Batanu batawe muri yombi mu iperereza rikorwa ku myubakire y’Umudugudu wo Kwa DUBAI

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abantu batanu bafashwe, barimo abayobozi bane bafite aho bahuriye n’Akarere ka Gasabo. Barakekwaho gutanga uburenganzira bwo kubaka inzu zivugwaho kubakwa nabi mu Mudugudu w’Urukumbuzi, ahazwi nko ‘Kwa DUBAI’. Mu batawe muri yombi harimo Stephen Rwamurangwa wahoze ayobora Akarere ka Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze amwungirije, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ashinzwe iby’imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka (Director of One Stop Center), na Jean Baptiste Bizimana ushinzwe imyubakire (district […]

todayApril 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%