Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku bugenge na Siyansi

todayApril 20, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame yakiriye Prof. Atish Dabholkar, Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi mu bijyanye n’Ubugenge n’Imibare (ICTP) baganira ku mikoranire y’iki kigo n’ibindi bigo byo mu Karere harimo na Kaminuza y’u Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter, byatangaje ko abayobozi bombi bahuye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023.

Perezida Kagame na Prof. Atish, mu biganiro bagiranye byarimo na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, byibanze ku mikoranire iri hagati y’Ibiro bya International Centre for Theoretical Physics, ICTP muri Afurika y’Iburasirazuba, Ikigo cy’Ubushakashatsi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAIFR) na Kaminuza y’u Rwanda.

ICTP ni ikigo gikora ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Butaliyani, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubushakashatsi n’Umuco, UNESCO n’Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere ingufu za Atomike (IAEA).

Iki kigo cyashinzwe mu 1964 n’Umunya-Pakistan wahawe igihembo cyitiriwe Nobel, Abdus Salam.

ICTP kiri mu bigo biri mu ihuriro ry’ibigo mpuzamahanga byita kuri siyansi (Trieste System) ryashinzwe n’Umunyabugenge, Paolo Budinich.

Intego z’iki kigo harimo guteza imbere iterambere ry’ubushakashatsi mu bugenge, siyansi n’imibare, cyane cyane mu rwego rwo gushyigikira bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Harimo kandi gutegura gahunda zo mu rwego rwo hejuru hagamijwe kumenya ibikenewe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, no kubihuriza mu ihuriro mpuzamahanga rihuza abahanga baturutse mu bihugu byose.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Buholandi: Hatashywe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Buholandi hatashywe ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba arirwo rwa mbere rwubatswe mu Buholandi. Ni igikorwa cyitabiriwe na ambassaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, Christine Safari, umuyobozi w’umuryango Ibuka mu Buholandi. Gatti Santana, Umuyobozi mukuru w’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’Inkiko Mpuzamahanga zashyiriweho u Rwanda (IRMCT). Abandi ni Marcel de Vink, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi ushinzwe ibirebana na politiki ndetse n'abanyarwanda baba mu […]

todayApril 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%