Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko igiye gutangira gutumiza ingano n’ibigori mu gihugu cya Serbia, mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe n’intambara iri muri Ukraine.
Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, mu biganiro byahuje Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Édouard ubwo yakiraga Minisitiri w’Ubucuruzi wa Serbia, Tomslav Momirovic, bagirana ibiganiro bigamije kwagura umubano n’ubuhahirane mu bucuruzi n’ishoramari.
Minisitiri w’Ubucuruzi muri Serbie , Tomislav Momirović n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Minisitiri Momirović yoherejwe nk’intumwa yihariye ya Guverinoma ya Serbia ndetse azahura n’abayobozi batandukanye kugira ngo baganire ku kwagura umubano ndetse no kureba inzego ibihugu byombi byafatanyamo.
Ibiganiro by’impande zombi byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh na Ambasaderi wa Serbia mu Rwanda, Dragan Zupanjevac.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh yatangaje ko ibiganiro hagati ya Minisitiri w’Intebe n’intumwa za Serbia byageze ku myanzuro irimo no kuziba icyuho cyatewe n’igabanuka ry’ibinyampeke u Rwanda rwavanaga mu Burusiya na Ukraine.
Yagize ati ‘‘Twumvikanye ko dushobora guhahirayo ingano n’ibigori tukabizana abanyarwanda babyifuza bakabigura ku giciro gihendutse. Twumvikanye ko tugiye kuganira tukareba uko twabikora n’abacuruzi bacu ukuntu bajyaho bakabizana ku biciro bihendutse bikungukira abanyarwanda.’’
Yavuze kandi ko u Rwanda rufite byinshi rwakohereza muri Serbia, birimo icyayi n’ikawa, ba mukerarugendo b’iki gihugu nabo bakaba baza gusura u Rwanda.’’
Serbia ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bigira umusaruro munini w’ibinyampeke uruta kure uwo ruba rukeneye. Nko mu mwaka wa 2021/22, rwasaruye toni miliyoni eshatu z’ingano. Izacurujwe hanze y’igihugu zingana na toni miliyoni 1,6.
U Rwanda na Serbia bifitanye umubano ushingiye ku bucuruzi na dipolomasi kuva mu 1971.
Post comments (0)