Inzego z’ubutabera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika zirimo zirasaba kongere y’iki gihugu guhabwa ububasha bwisumbuye bwo kwemererwa kohereza muri Ukraine ibyavuye mu mitungo y’u Burusiya yafatiriwe.
Mu Ukuboza, kongere ya Amerika yahaye ububasha urwego rw’ubutabera bwo koherereza Minisitiri y’ububanyi n’amahanga amafaranga yavuye mu mitungo y’u Burusiya kugirango azokoreshwe mu kubaka ibyasenywe n’intambara muri Ukraine.
Gusa ubwo bubasha bwarebaga imitungo yafatiriwe ku bantu batubahirije ibihano byashyizweho na Perezida wa Amerika. Ariko amafaranga abarirwa mu mamiliyoni y’amadolari ari mu mitungo yafatiriwe y’abayobozi b’u Burusiya nta bubasha bafite yo kuyohereza muri Ukraine.
Lisa Monaco, Umushinjacyaha Mukuru wungirije yavuze ko kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare 2022, Amerika imaze gufatira imitungo y’abaherwe b’Abarusiya n’abandi bashyigikiye ubutegetsi bw’u Burusiya arenga miliyoni 500 z’amadolari.
Mu gihe hashize umwaka urenga kuva u Burusiya bugabye igitero kuri Ukraine, ubutabera bwa Amerika bumaze gufatira ibihano abantu barenga 30 bashinjwa kuba bararenze ku bihano byafatiwe u Burusiya.
Post comments (0)