Inkuru Nyamukuru

Umunsi mukuru usoza igisibo Gitagatifu cya Ramadhan (Eid-Al Fitri) uzaba kuri uyu wa Gatanu.

todayApril 20, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan (EIDIL FITRI 2023) uzaba ejo kuwa Gatanu tariki 21 Mata 2023.

Mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, wamenyesheje Abayisilamu bose ko isengesho ryo kuri uwo munsi mukuru ku rwego rw’igihugu, rizabera i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda bukaba buboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu              n’ Abanyarwanda bose muri rusange, umunsi mukuru mwiza wa EIDIL FITRI.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nta muntu n’umwe ufite ibikenewe byose byamugeza ku ntsinzi wenyine – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Guinea-Conakry, rugamije gushimangira umubano yagaragaje ko hakenewe ubufatanye hagati y’ibihugu kuko nta muntu n’umwe ufite ibikenewe byose byamufasha kugera ku ntsinzi wenyine. Perezida Kagame Perezida Kagame yageze muri Guinea-Conakry ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Mata, akubutse muri Benin na Guinea-Bissau mu ruzinduko rugamije gutsura umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika. Tariki 18 Mata 2023, […]

todayApril 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%