Misiri yatangaje ko indege eshatu zitwaye abo basirikare ba Misiri 177 baturutse muri Sudani, zageze i Kayiro kandi ko itsinda ry’abakozi bo mu bijyanye n’indege ry’abantu 27 bitaweho n’Ambasade ya Misiri muri Sudani, i Khartoum.
Umurwa mukuru wa Sudani Khartoum n’imijyi ya Omdurman na Bahri byibasiwe n’imirwano ikaze hagati y’igisirikare n’umutwe witwara gisirikare wa RSF. Byatumye abantu benshi bahera mu ngo aho n’ibiribwa byababanye bike.
RSF yavuze ko ku wa Gatandatu, yafashe abakora ku ndege za gisirikare ba Misiri 27, nyuma y’igitero ku kibuga cy’indege cya Merowe mu majyaruguru ya Sudani.
Igisirikare cya Sudani cyasohoye itangazo kuwa kane, rikosora iryari ryatanzwe mbere, kivuga ko 177 bari bahungishijwe bavanywe mu mujyi wa Dongola, aho bari bafashwe na RSF Mu kigo cya gisirikare cya Merowe.
Igisirikare cya Misiri cyari cyavuze ko abasirikare bari muri Sudani mu bijyanye no gutoza abasirikare, nk’uko biteganywa n’amasezerano ibihugu yombi byashyizeho umukono. Misiri na Sudani byatanagiye gukorana imyitozo nk’iyo, nyuma y’uko hadutse umwuka mubi n’igihugu cya Etiyopiya mu rwego rwa dipolomasi.
Irekurwa ry’abo basirikare babifashijwemo n’abahuza ba Leta zunze ubumwe z’Abarabu, n’aba minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Misiri, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Leta zunze ubumwe z’Abarabu, WAM.
RSF yavuze ko yashyikirije abo basirikare, komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare Croix Rouge, ku wa Gatatu .
Inzobere z’abaganga batururtse mu Bubiligi ku bufatanye n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, batangiye kubaga abafite uburwayi bwo mu nda, harimo n’abafite Kanseri (Cancer). Batangiye ubuvuzi bwo kubaga indwara zo mu nda Umuganga w’inzobere mu kubaga indwara zo mu nda, Dr. Christian Niyonzima, tariki ya 20 Mata 2023, yatangaje ko iki gikorwa cyo kubaga aba barwayi cyatangiye kandi ko barimo kubikora bafatanyije n’iryo tsinda ry’inzobere z’abaganga, baturutse hanze y’u Rwanda. Dr […]
Post comments (0)