Inkuru Nyamukuru

Indangamuntu zishobora guhindurwa, n’abana bakazihabwa bakivuka

todayApril 21, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Itegeko ryo gutanga indangamuntu nshya z’ikoranabuhanga, zizahabwa abantu bose harimo n’abana kuva bakivuka.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire

Iri tegeko rizaba rigenga iyandikwa ry’abaturage muri Sisitemu y’Igihugu y’Indangamuntu-koranabuhanga, mu gihe ryaramuka ritowe rizatuma amakuru aranga buri muntu uba mu Rwanda abikwa muri Sisitemu imwe.

Iyi ndangamuntu kandi izatangwa ku muntu bafashe ibipimo ndangamiterere ye, nko gufotora imboni y’ijisho n’imirongo y’intoki zose uko ari 10 bikabikwa muri mudasobwa aho gufata igikumwe gusa.

Minisitiri Ingabire agira ati “Abantu bahabwaga indangamuntu babaga ari abenegihugu n’impunzi bujuje nibura imyaka 16, ubu twongeyemo abatagiraga ubwenegihugu. Ikindi ni uko n’umwana azajya ahabwa indangamuntu akivuka”.

Minisitiri Ingabire avuga ko abakozi b’Ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) bazasubira mu baturage bose mu Gihugu gufata amakuru mashya harimo ajyanye n’imiterere y’imibiri yabo.

Abadepite bemeje ishingiro ry’Umushinga w’itegeko rigenga iyandikwa ry’abaturage muri Sisitemu y’Igihugu y’Indangamuntu-koranabuhanga

Andi makuru abo bakozi ba NIDA bazabaza mu itangwa ry’izo ndangamuntu, ni amazina y’umuntu, nimero y’indangamuntu yari asanganywe, igihe n’aho yavukiye n’ubundi bwenegihugu yaba afite.

Bazabaza kandi irangamimerere y’umuntu hamwe n’amazina y’uwo bashakanye, nimero za telefone ye na email mu gihe yaba ayifite, ndetse n’aho atuye.

Minisitiri Ingabire avuga ko iyo ndangamuntu-koranabuhanga izaba ishobora no guhesha umuntu amakuru abitswe mu zindi sisitemu zifite amakuru ye bwite.

Minisitiri Ingabire avuga ko ayo makuru bwite atabajijwe n’abakozi ba NIDA, nyirayo ari we uzajya atanga uburenganzira bwo kuyasakaza ahandi.

Abantu bose mu Rwanda bazahabwa indangamuntu-koranabuhanga, baba abenegihugu, impunzi n’abatagira ubwenegihugu, n’ubwo iyo ndangamuntu yo izaba idashobora kwerekana ku mugaragaro ubwenegihugu bw’umuntu uyifite.

Umuntu azajya yitwaza iyo ndangamuntu-koranabuhanga abyishakiye, kuko udashaka kuyitwaza nk’ikarita, azaba ashobora kuyerekana iri muri telefone ye cyangwa kuvuga ibimuranga bagahita bareba mu ikoranabuhanga bakamumenya.

Banki y’Isi ni yo izatanga amafaranga angana na miliyoni 40 z’Amadolari ya Amerika yo kubaka iryo koranabuhanga.

Minisitiri Ingabire avuga ko iyo gahunda itazarenza imyaka itatu nyuma y’uko ayo mafaranga atanzwe, kandi kugira ngo atangwe, ni uko iri tegeko ribanza gutorwa.

Ku wa Kane tariki 20 Mata 2023 Inteko Ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite wemeje uwo mushinga w’Itegeko, uwohereza muri Komisiyo kugira ngo wigweho neza mbere yo kuzagaruka mu Nteko Rusange kugira ngo utorwe nk’Itegeko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abayisilamu bizihije Eid al-Fitr, bishimira uko Igisibo cyagenze (Amafoto)

Mu gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadan kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti), Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko igisibo cyagenze neza muri rusange, kikaba cyarabaye igihe cyiza cyo kwitagatifurizamo, bakoramo ibikorwa by’urukundo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Abayisiramu bahuriye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo mu isengesho bakorera hamwe basoza Igisibo. Mufti Sheikh Salim Hitimana avuga ko Igisibo cyaranzwe no gusenga cyane […]

todayApril 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%