Inzobere z’abaganga batururtse mu Bubiligi ku bufatanye n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, batangiye kubaga abafite uburwayi bwo mu nda, harimo n’abafite Kanseri (Cancer).
Batangiye ubuvuzi bwo kubaga indwara zo mu nda
Umuganga w’inzobere mu kubaga indwara zo mu nda, Dr. Christian Niyonzima, tariki ya 20 Mata 2023, yatangaje ko iki gikorwa cyo kubaga aba barwayi cyatangiye kandi ko barimo kubikora bafatanyije n’iryo tsinda ry’inzobere z’abaganga, baturutse hanze y’u Rwanda.
Dr Niyonzima avuga ko abarwayi barimo kuvurwa, hari abafite ibimenyetso bigaragaza ko umuntu afite uburwayi bw’umwijima, agasabo k’indurwe ndetse n’impindura.
Ati “Inshuro nyinshi baza kwa muganga bavuga ko bumva babara mu nda ndetse hari n’abavuga ko babara mu gice yo hejuru, kandi abarwayi bafite izo ndwara barangwa n’ibimenyetso birimo gutakaza ibiro, bagira amaso y’umuhondo. Icyo gihe imiyoboro y’indurwe iba yifunze bigatuma Kanseri ijya no mu bice byo munda”.
Dr Niyonzima avuga ko hari igihe Kanseri iba yageze ku rwego rwo hejuru bikaba ngombwa ko batabaga icyo kibyimba, ahubwo umurwayi bakamutangiza imiti kugira ngo uburwayi bugabanuke babona ari ngombwa bakamubaga.
Ati “Bitewe n’urwego uburwayi bugezeho, hari aho bisaba ko tubanza kubashyira ku miti kugira ngo uburwayi bugabanuke nyuma tukababaga”.
Dr Niyonzima avuga ko mbereye yo kubaga umurwayi wa kanseri babanza kureba niba bishoboka ko uko kubagwa hari icyo bimwongerera mu minsi ye yo kubaho, kandi ko kubaga abafite indwara zo mu nda bitanga amahirwe yo gukira mu gihe zigaragaye hakiri kare.
Mu bijyanye no kubaga umwijima, Dr Niyonzima avuga ko hari ibigomba gukurikizwa nyuma hagakurwaho igice kiba kirwaye. Iyo hakorwa ibyo, basiga igice gihagije cy’umwijima kugira ngo umurwayi akomeze kubaho nta kibazo ahuye nacyo.
Dr Ngoga Eugene, umuganga mu bitaro bikuru bya Gisirikare i Kanombe, atangaza ko kubona aba baganga b’inzobere mu kubaga indwara zo munda, ari amahirwe akomeye ku Rwanda ndetse no ku barwayi.
Ati “Murabizi ko kujya kwivuriza hanze bigorana mu bijyanye n’ubushobozi, ibi rero bizorohereza abarwayi kubasha kubona serivisi mu Rwanda, kandi bizafasha n’abaganga bacu kwiyungura ubumenyi butandukanye, kubera gufatanya n’izi nzobere mu kuvura indwara zo munda.”
Prof. Jean Marc Régimbeau, umuganga w’inzobere ubaga indwara zo mu nda wo mu gihugu cy’u Bufaransa, avuga n’ubwo hari bamwe bagera kwa muganga indwara itagifite igaruriro, ariko akurikije ibyo barimo babona mu isuzuma, bizeye ko hari abo babaga bagakira.
Ati “Uyu munsi twibanze cyane ku bantu bari bafite uburwayi bw’impindura ndetse n’urwagashya bari bakeneye kubagwa, icyo dukora ntabwo ari ukubaga gusa ahubwo turanahugura abaganga bifuza gukomeza gukora uyu mwuga”.
Bamwe mu bo aba baganga babaze umwijima ndetse n’agasabo k’indumwe, bavuga ko bishimira ko ubuzima bwabo bugiye kumera neza.
Uwanyirigira Joselyne akomoka mu Karere ka Rwamagana, akaba umwe mu barwayi babazwe inyama zo mu nda. Avuga ko yari amaze imyaka ibiri arwaye mu nda ariko ko nyuma yo kubagwa yumva ububabare yagira bwagabanutse.
Ati “Bibaye byiza aba baganga bakaba bahora bavurira mu Rwanda, byaba ari amahirwe cyane ku barwayi barwaye indwara zo mu nda”.
Kugeza ubu abantu batatu nibo bamaze kubagwa n’itsinda ry’abaganga riyobowe na Prof. Jean Marc Régimbeau, bafatanyije n’abandi baganga bo mu Rwanda.
Kuva mu ma saa sita zo ku wa 20 Mata 2023, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangiye imirimo yo kugerageza gutabara abagwiriwe n’ikirombe, hifashishijwe imashini ya Caterpillar imenyerewe mu gukora imihanda, ariko na n’ubu ntibarababona. Gushakisha uko bagera ahari abaheze mu kirombe birakomeje Abageze muri iki kirombe babonye iyi mashini igerageza gucukur,a kugira ngo ikureho igitaka cyafunze umuryango winjira ahari abahezemo, bavuga ko hari icyizere ko babashije gukuraho itaka mu maguru […]
Post comments (0)