Burkina Faso: Abantu 24 baguye mu gitero cy’intagondwa z’Abajihadiste
Abantu 24 barimo abasivile b’abakorerabushake mu bikorwa bacunga umutekano, baguye mu bitero bibiri by’abakekwa kuba abajihadiste mu burasirazuba bwo hagati bwa Burkina Faso. Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP, byatangaje amakuru byahawe n'abashinzwe umutekano ko imitwe y’iterabwoba yagabye ibitero umudugudu wa Zekézé, mu Karere ka Bittou, hafi y’umupaka wa Togo hamwe na Ghana. Aya makuru avuga kandi ko izi ntagondwa zirenga icumi nazo zahasize ubuzima ubwo igisirikare cyazaga gutabara. Abashinzwe umutekano, bavuga […]
Post comments (0)