Inkuru Nyamukuru

Hari abifuza ko yakwitirirwa Stade Amahoro; Menya ibikorwa remezo byitiriwe Perezida Kagame

todayApril 22, 2023

Background
share close

Uruzinduko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akubutsemo mu Burengerazuba bwa Afurika rwamwongereye ibigwi, birimo no kwitirirwa ikindi gikorwa remezo gikomeye. Ni ikiraro yitiriwe muri Guinée-Conakry, kije gisanga umuhanda yitiriwe muri Malawi mu 2007. Kuri ubu hari bamwe batangiye kugaragaza ko bifuza ko na Stade Amahoro irimo kwagurwa yamwitirirwa mu gihe yaba imaze kuzura.

Kagame Hotel Ltd, imaze imyaka irenga 15 muri Tanzaniya

Perezida Kagame, ni umwe mu bamaze kugira izina rihambaye mu mateka y’u Rwanda, muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange. Mu ngendo mpuzamahanga ajyamo usanga yakirwa yishimiwe n’abaturage mu buryo bugaragara, cyane cyane muri Afurika. Ahanini ibi bikomoka ku bigwi bye kuri uyu mugabane mu bikorwa byo kugarura amahoro ndetse na gahunda z’iterambere zigamije kuzamura Abanyafurika.

Mu Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame afatwa nk’Intwari, ku bwo kuyobora urugamba rwahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ndetse no kongera kubaka Igihugu kikaba kimaze gutera intambwe igaragara ku ruhando mpuzamahanga.

Ubwo Umukuru w’Igihugu yatangiraga urugendo rw’akazi mu Burengerazuba bw’Afurika, abatuye ibihugu bya Bénin, Guinée Bissau na Guinée Conakry bagaragaje kumwishimira bidasanzwe. Muri Bénin, i Cotonou imihanda yari yuzuye abaturage baje kumwakirana ubwuzu we na Madamu Jeanette Kagame, ageze muri Guinée Bissau yambikwa umudari w’ikirenga naho muri Guinée Conakry yitirirwa ikiraro kiri ku muhanda munini.

Iki kiraro cyiswe ‘Pont Paul Kagame’, cyatashwe ku mugaragaro ku itariki 18 Mata 2023, na Perezida w’u Rwanda afatanyije na Mugenzi we w’Inzibacyuho wa Guinée Conakry, Col. Mamadi Doumbouya.

Ikiraro cyiswe Pont Paul Kagame

Ni ikiraro cyubatse mu mujyi wa Kagbélen, muri Perefegitura ya Dubréka mu Murwa Mukuru Conakry. Cyubatse ku muhanda muremure uhuza uyu mugi n’ibindi bice by’icyo gihugu.

Cyatangiye kubakwa mu 2019, cyubakwa na ikompanyi y’ubwubatsi y’Abashinwa yitwa ‘CIBITEC’. Ni umwe mu mishinga yatangiye ku ngoma y’uwari Perezida w’iki gihihugu, Alpha Condé, binyuze mu masezerano hagati ya Guinée Bissau n’u Bushinwa. Mu kugitaha ubuyobozi bw’iki gihugu bwavuze ko ari intangiriro y’ibikorwa remezo byinshi biteganyijwe kubakwa kugeza mu 2036.

Pont Paul Kagame kiri mu mugi wiganjemo ibikorwa remezo birimo n’inganda, ndetse ukaba unafite icyambu, bikazoroshya ubuhahirane no kunoza ubwikorezi bukorewe mu mazi.

Nanone, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Malawi ku ngoma ya Bingu wa Mutharika mu Murwa Mukuru Lilongwe hatashywe, umuhanda wiswe ‘Paul Kagame Road’.

Uyu muhanda tugenekereje mu Kinyarawanda wiswe Umuhanda wa Paul Kagame, watashywe ku itariki 3 Nzeri 2007, ukaba ufite uburebure bw’ibilometero 3.5. Muri Lilongwe, ‘Paul Kagame Road’ ni wo muhanda wa mbere ugezweho ufite ibice bine wari uhubatswe, ukaba uhuza uyu mugi n’Akarere ka Mzimba.

Paul Kagame Road ni umuhanda uri i Lilongwe muri Malawi kuva 2007

Nyuma y’imyaka icyenda uyu muhanda utashywe, Abanyarwanda batuye muri Malawi bavuze ko ukomeje kubatera ishema, kandi ko wahinduye isura Umunyarawanda yabonwagamo muri icyo gihugu.

Uretse Abanyarwanda n’abandi batuye muri Malawi bashishikariye kumenya Perezida Kagame, n’iterambere rivugwa mu Rwanda kuva uwo muhanda wamwitirirwa.

Igitekerezo cyo kwitirira Perezida Kagame uyu muhanda cyakomotse ku kuba u Rwanda rwarihutaga mu Ntego z’Ikinyagihumbi (MDGs), ndetse rufite ubuyobozi bushishikariza abaturage kwigira no kwihesha agaciro.

Hafi muri Afurika y’Iburasirazuba mu gihugu cya Tanzaniya, na ho hari hoteli yitiriwe Umukuru w’Igihugu. Iherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam ku muhanda wa Njilima ikaba ari Hoteli y’inyenyeri eshatu ihamaze imyaka irenga 15. Iyi yiswe ‘Kagame Hotel Ltd’ ku bw’imiyoborere ye myiza.

Abanyarwanda na bo bifuza kumwitirira ibikorwa remezo

Hari abifuza ko Stade Amahoro yakwitirirwa Perezida Kagame

Uku kugwiza igikundiro muri Afurika k’Umukuru w’Igihugu, kuri ubu Abanyarwanda bamwe bamaze kugaragaza inyota ishimangira wa mugani ugira iti: “Ujya Gutera Uburezi Arabwibanza”.

Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ifunguye amarushanwa ku banyabugeni ngo bakore ikirango cya Stade Amahoro nshya, Jimmy Mulisa wakanyujijeho muri ruhago hambere akanaba Umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu, yifuje ko iyi Stade yakwitiriwa Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ku itariki 17 Mata 2023 yaranditse ati “Sitade nziza yagakwiye kwitwa Paul Kagame”.

Nyuma y’ubu butumwa bamwe mu babutanzeho ibitekerezo bagaragaje ko bashyigikiye icyo cyifuzo.

Gusa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yatangaje ko nka Minisiteri badateganya guhindura inyito ya Stade Amahoro mu gihe izaba yuzuye, uretse gusa igihe haba habonetse umushoramari wemera gutanga amafaranga akayitirirwa.

Uretse muri Afurika, ku mugabane w’u Burayi mu Bufaransa, muri Gicurasi 2021 Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inzu mberabyombi yiswe ‘Auditorium President Paul Kagame’. Iyi nzu ni iy’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu kurwanya Kanseri y’Inzira y’igogora mu Bufaransa (IRCAD).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid-al-Fitr

Perezida Paul Kagame yifurije abayoboke b’idini ya Islam bo mu Rwanda no ku Isi hose umunsi mwiza wa Eid-al-Fitr, abifuriza amahoro n’uburumbuke. Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, nibwo Abayisiramu basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadan. Mu Rwanda Abayisiramu bahuriye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo mu isengesho bakorera hamwe basoza Igisibo. Perezida Kagame mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati: "Eid Mubarak kubantu bose bayizihiza mu […]

todayApril 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%