Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu (ASOC), ku wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023, ryafashe abantu bane bacyekwaho gukora ubucuruzi bwa magendu, hafatwa amakarito y’imivinyu n’amacupa y’inzoga za likeri (liqueur) zifite agaciro ka miliyoni 15Frw.
Bafatiwe mu rugo aho bari baragize ububiko bwazo mu Mudugudu wa Rukiri mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, ahagana saa mbiri z’ijoro.
Mu bafashwe barimo umugore w’imyaka 25 y’amavuko, wiyemerera ko ari nyiri izo nzoga kandi ko yari amaze ukwezi kurenga atangiye ubucuruzi bw’inzoga za likeri, n’umubyeyi we bafatanyaga kuzinjiza mu gihugu.
Mu nzoga za magendu zafashwe harimo izo mu bwoko bwa Drostdy, Amarura, Remy Martin, Red label, Jack Daniels, Absolut vodka, Gordon’s Gin n’izindi zitandukanye, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abaturage ari bo batanze amakuru, habanza gufatwa umwe muri bo, ari na we waje kwerekana aho yari yaragize ububiko bwazo hafatiwe abandi bakoranaga.
Yagize ati “Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage habanje gufatwa umwe muri bo ari we nyir’inzoga ubwo yari arimo kuzishakira abakiriya.”
Ati “Amaze gufatwa yavuze ko afatanya ubu bucuruzi n’umubyeyi we mu kuzinjiza mu gihugu, nyuma aza no kwerekana aho yari yaragize ububiko bw’izo nzoga mu mudugudu wa Rukiri, haje gufatirwa abagabo babiri ahagana saa mbiri z’ijoro bari bashinzwe kuzirinda no kuzigeza ku bakiriya. Hakurikiyeho gusaka muri icyo cyumba haboneka amacupa 406 y’ubwoko butandukanye bw’inzoga za likeri za magendu, n’amapaki 360 y’itabi byose bitishyuriwe imisoro.”
CIP Twajamahoro yavuze ko ibyo bicuruzwa byinjizwa rwihishwa mu Rwanda bivanywe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu buryo bwa magendu.
Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, Akagari ka Kabariza, mu Mudugudu wa Nyamise, hari abaturage 15 banyoye ubushera ku muturanyi wabo witwa Tuyishimire Jean Claude bajya mu bitaro, umwe akaba yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023. Ubuyobozi bw’uwo Mudugudu buvuga ko aba baturage banywoye ubushera ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, bakajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kayanga barimo kubabara mu nda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]
Post comments (0)