Inkuru Nyamukuru

RIB yongeye guta muri yombi abayobozi batanu bo muri Nyanza na Gisagara

todayApril 24, 2023

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze abayobozi batanu bo mu Karere ka Nyanza na Gisagara bishingiye ku bimenyetso byabonetse bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu itangwa ry’amasoko muri utwo turere.

Amakuru avuga ko aba mbere bari bafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hanyuma Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruza kubarekura ku wa 11 Mata 2023.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Kt Radio ko aba bagabo uko ari batanu bongeye gufatwa bishingiye ku bimenyetso bishya byatahuwe ndetse ko bari batangiye kubisibanganya.

Dr Murangira yagize ati: “Aba bagabo uko ari batanu bongeye gufatwa bishingiye ku bimenyetso bishya byatahuwe ndetse bakaba bari batangiye no kubisibanganya. Ibyo bimenyetso kandi bikaba bifitanye isano n’amasoko yatanzwe mu Karere ka Nyanza na Gisagara.”

Abo bayobozi barimo Niyonshimye Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Ntaganzwa Athanase, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara, Nkurunziza Enock, Ushinzwe imirimo rusange (Division manager) mu Karere ka Nyanza, Mpitiye Jean Bosco, Ushinzwe amasoko mu Karere ka Nyanza ndetse n’Uwambajimana Clement, Ushinzwe imyubakire (Engineer) muri One Stop Center mu Karere ka Nyanza.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo itunganywe yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani: Ibihugu by’amahanga bikomeje guhungisha abaturage babyo

Leta zunze ubumwe z’Amerika n'ibihugu byo ku mugabane w'i Burayi byatangaje ko bikomeje gukora ibishoboka ngo bihungishe abaturage babyo intambara ikomeje gukaza umurego muri Sudani. Gusa abo mu bindi bihugu bashakaga kva muri iki gihugu ku cyumweru ntibarabishobora kubera intambara ikomeje hagati y’impande zishyamiranye muri icyo gihugu. Kuva tariki 15 Mata, hadutse intambara hagati y’igisirikare cya leta ya Sudani n’ingabo zacyo zo mu mutwe udasanzwe w’abasirikare b’abaparakomando witwa Rapid Support […]

todayApril 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%