Inkuru Nyamukuru

Sudani: Ibihugu by’amahanga bikomeje guhungisha abaturage babyo

todayApril 24, 2023

Background
share close

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi byatangaje ko bikomeje gukora ibishoboka ngo bihungishe abaturage babyo intambara ikomeje gukaza umurego muri Sudani.

Gusa abo mu bindi bihugu bashakaga kva muri iki gihugu ku cyumweru ntibarabishobora kubera intambara ikomeje hagati y’impande zishyamiranye muri icyo gihugu.

Kuva tariki 15 Mata, hadutse intambara hagati y’igisirikare cya leta ya Sudani n’ingabo zacyo zo mu mutwe udasanzwe w’abasirikare b’abaparakomando witwa Rapid Support Forces, (RSF). Iyi ntambara imaze kwangiza byinshi ituma n’abantu bahera mu ngo zabo.

Ku cyumweru televiziyo zerekanye umwotsi mwinshi mu kirere cy’umurwa mukuru, Khartoum, n’urusaku rw’amasasu rwumvikana mu duce dutandukanye tw’uwo murwa.

Abantu bageragezaga guhunga mu gihe ibihugu by’amahanga byageragezaga gukurayo abaturage babyo nkuko bitangaza n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Impande zishyamiranye zitanye ba mwana ku igabwa ry’igitero ku basirikare b’Abafaransa. Izo mpande zombi zemeza ko umwe mu basirikare b’Abafaransa yaguye muri icyo gitero.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yari yatangaje ko irimo gukurayo abadiplomate bayo, gusa ariko ntiyagize icyo ivuga kuri iki gitero.

Igisirikare cya leta kandi cyashinje umutwe w’ingabo za RSF kugaba igitero no kwambura itsinda ry’abanya-Qatar berekezaga ku cyambu cya Sudani. Qatar ntacyo irabivugaho.

Misiri na yo yavuze ko umwe mu badiplomate bayo yakomerekejwe n’igisasu ariko ntiyagira amakuru arambuye itanga.

Perezida Joe Biden w’Amerika yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ibaye ihagaritse by’agateganyo imirimo y’ambasade yayo muri Sudani ariko ikomeje kuzirikana abanya-Sudani no guhamagarira impande zombi guhagarika intambara.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kicukiro: Bane bafashwe bacyekwaho gukora ubucuruzi bwa magendu y’inzoga za ‘liqueur’

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu (ASOC), ku wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023, ryafashe abantu bane bacyekwaho gukora ubucuruzi bwa magendu, hafatwa amakarito y’imivinyu n’amacupa y’inzoga za likeri (liqueur) zifite agaciro ka miliyoni 15Frw. Bafatiwe mu rugo aho bari baragize ububiko bwazo mu Mudugudu wa Rukiri mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, ahagana saa mbiri z’ijoro. Mu bafashwe barimo umugore w’imyaka 25 y’amavuko, wiyemerera ko […]

todayApril 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%