Inkuru Nyamukuru

Burundi: Indirimbo 33 zirimo iz’Abanyarwanda zahagaritswe

todayApril 25, 2023

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rushinzwe itangazamakuru n’itumanaho(CNC) rwatangaje ko ruhagaritse ku mugaragaro indirimbo 33 mu Burundi, ruvuga ko zirimo amagambo ateye isoni, ibyo bikaba biihabanye n’umuco w’Igihugu cyabo.

Amb. Vestine Nahimana uhagarariye Urwego rushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho (CNC) yasomye urutonde rw’indirimbo 33 zitemewe gucurangwa mu Burundi

Muri izo ndirimbo harimo Akinyuma na Ikinyafu za Bruce Melody, Inzoga n’Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, na My Boo ya Afrique.

Mu zindi ndirimbo nyarwanda zahagaritswe harimo Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius na Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza.

Radio na Televiziyo zo mu Burundi zasabwe kudacuranga izo ndirimbo, nk’uko biri mu itangazo ryasomwe na Amb. Vestine Nahimana uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe itangazamakuru n’itumanaho(CNC).

Reba urutonde rugaragaraho izo ndirimbo uko ari 33

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi yerekanye abasore batanu bakurikiranyweho kwambura abantu ku muhanda

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yerekanye itsinda ry’urubyiruko rw’abahungu batanu bashinjwa kwambura abantu ku muhanda babashikuje ibintu(cyane cyane telefone n’amafaranga). Aba basore bari mu kigero cy’imyaka y’ubukure kuva kuri 17-19, bafashwe nyuma yo gufata umuntu ugenda n’amaguru ku muhanda wa Rwandex-Sonatubes ku itariki 9 Mata 2023, bakamwambura telefone n’amafaranga. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abo basore bari bamaze igihe […]

todayApril 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%