Inkuru Nyamukuru

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hari Abanyarwanda babaga muri Sudan bahungishirijwe muri Djibouti

todayApril 25, 2023

Background
share close

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko irimo gukora ibishoboka ngo Abanyarwanda bagera kuri 70 bari i Khartoum muri Sudan bahavanwe mugihe imirwano ihanganishije ingabo zitavuga rumwe ku kubutegetsi bw’icyo gihugu muri icyo gihugu igikomeje.

Kugeza ubu mu Banyarwanda bakabakaba 70 bari muri Sudan, muri bo ntawe urabura ubuzima cyangwa ngo akomerekere nk’uko byatangajwe na Alain Mukurarinda.

Kugeza ubu hari Abanyarwanda bamaze guhungishwa bageze mu bihugu bituranye na Sudan birimo Djibouti.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kuva ku cyumweru Abanyarwanda ndetse n’abandi banyamahanga batuye cyangwa bakoreraga muri icyo bakomeje guhungirishirizwa mu gihugu gituranyi cya Djibout.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda yavuyze ko hari abanyarwanda bakabakaba 70 babaga muri sudani abenshi ni akaba ari abakora mu muryango w’Abibumbye, ndetse n’abikorera.

Mukurarinda mu kiganiro yahaye BBC, yavuze ko muri ibi bihe by’intambara bisa nibigoye koherezayo indege, kuko ikirere gisa nigifunze ndetse ko hari gukoreshwa inzira z’ubutaka kandi ko gahunda ihari ari ugukura abanyarwanda muri Sudan bajya mu Misiri.

Ati: “Ni ukuvuga ko hagomba kuza gukoreshwa inzira z’ubutaka, ibihugu bimwe byazikoresheje, n’Abanyarwanda niyo bari bucemo. Ni ukuvuga ngo niba hari abaramutse bagiye mu Misiri, ambasade y’u Rwanda mu Misiri irahari iriteguye kuburyo baramutse bageze ku mupaka bahasanga abakozi ba ambasade bakabafasha gukomeza urugendo.”

Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa byo gushakisha uburyo abanyarwanda bari muri Sudani bahungishwa biri gukorwa ku bufatanye bw’ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Abanyarwanda bari muri Sudan barasabwa kubahiriza amabwiriza barimo guhabwa.

Abanyamahanga babarirwa muri 338 barimo na bamwe mu banyarwanda babaga muri Sudan bavanywe i Khartoum ahakomeje kubera imirwano ihanganishije ingabo zitavuga rumwe ku kubutegetsi bw’icyo gihugu.

Kuva tariki 15 Mata nibwo imirwano yubuye muri Sudan by’umwihariko mu murwa mukuru wa Sudan Khartoum.

Kuva iyo mirwano yubuye kugeza tariki ya 23 z’uku kwezi abantu basaga 420 nibo bamaze kuhatakariza ubuzima mu gihe abasaga ibihumbi 3,700 bakomeretse.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani: Impande zihanganye zemeranyijwe gutanga agahenge mu masaha 72

Antony Blinken, umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga yatangaje ko impande zihanganye muri Sudan zemeranyijwe ku gahenge k'amasaha 72 guhera ku wa mbere saa sita z'ijoro ku isaha yaho. Aka kabaye nibura agahenge ka gatatu gatangajwe kuva urugomo rwakwaduka muri uku kwezi muri Sudan ariko nta na kamwe kubahirijwe. Blinken yavuze ko igisirikare cya Sudan n'umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF) bageze ku masezerano y'agahenge nyuma y'ibiganiro byamaze amasaha 48. […]

todayApril 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%